Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Lola Kanda Moïse wakiniraga Gicumbi FC, aho yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi w’Umunye-Congo ni umwe mu bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 aho yatsinze ibitego umunani akanatanga undi wavuyemo igitego kuri bagenzi be.
Mu Ukuboza 2025, Lola Kanda yabaye umukinnyi wa gatatu watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, ubwo Gicumbi FC yatsindiraga Rutsiro FC i Rubavu ibitego 4-2.
Kuri uyu wa Kane, Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nyuma y’uko yari umukinnyi wigenga nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka yari afite muri Gicumbi FC.
Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yagize ati “Imashini nshya y’ibitego yahageze. Uhawe ikaze Lola Kanda Moïse. Uyu mukinnyi usatira izamu yasinye imyaka ibiri mu Muryango w’Urucaca.”
Muri Mutarama, Rayon Sports yari yifuje uyu mukinnyi w’Umunye-Congo ariko birangira iguze Umunya-Bénin Bienvenu Joachim Vigninou.
Lola Kanda yakiniye Cara FC zo muri Congo Brazzaville, JS Group Bazano na Bukavu Dawa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zesco United na Green Eagles yaherukagamo muri Zambia mbere yo kwerekeza muri Gicumbi FC.
Yabaye umukinnyi wa mbere mushya usinyiye Kiyovu Sports muri iyi mpeshyi. Ni mu gihe iyi kipe iheruka kongerera amasezerano abakinnyi batanu ari bo Nzeyurwanda Djihad, Byiringiro David ’Kamoso’, Chérif Bayo, Nsanzimfura Keddy na Mbonyingabo Régis, bose basinye imyaka ibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!