IGIHE

Kera kabaye hoteli ya FERWAFA igiye gutangira gukora

0 28-10-2025 - saa 21:11, Byiringiro Osée Elvis

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko muri Mutarama 2026 hoteli y’iri shyirahamwe izatangira gukora nyuma y’imyaka 11 yubakwa.

Uyu muyobozi yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025 nyuma y’uruzinduko Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangiye gukora asura ibikorwaremezo bya siporo biri mu turere twa Gasabo, Gicumbi na Nyagatare. Ibi bikorwa byubatswe binyuze muri gahunda ya “FIFA Forward Project”.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje ko hoteli y’iri shyirahamwe izatangira gukora muri Mutarama 2026.

Yagize ati “Inyubako isa nk’aho yarangiye n’umujyi waduhaye uruhushya rwo kuyikoresha. Ubu tugiye kwihutisha uzayikoresha no kuba yatangira gukora. Duteganya ko n’ibibuga bizarangira muri Mutarama 2026.”

Yakomeje agira ati “Turateganya rero ko mu ntangiriro z’umwaka utaha iyi nyubako izaba yatangiye gukoreshwa. Tuzahera ku makipe y’igihugu azajya akorera umwiherero hano n’andi ashobora kuzaza arabyemerewe, amahugurwa n’abandi bose bakora ibijyanye n’umupira w’amaguru. Ikintu tuzashyiramo imbaraga ni uko muri Mutarama 2026 byose bizatangira.”

Imbere y’iyi nyubako hari kubakwa ikibuga, Perezida Shema yavuze ko kizatunganywa neza ku buryo cyazajya cyunganira Kigali Pelé Stadium.

Ati “Iki kibuga gifite ibipimo byemewe bityo tuzubaka n’urwambariro rwiza kuko yashobora kwakira abantu 1000 bityo kikazajya cyunganira Kigali Pelé Stadium ku mikino idafite abafana benshi. Dufite n’ikibuga gito abana bazajya bakoresha n’abantu bo muri Remera bazajya basohokera hano bakaharebera imikino.”

Iyi hoteli y’inyenyeri enye igizwe n’ibyumba bigera kuri 88 yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016.

Yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, ni ukuvuga arenga miliyari 4 Frw yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi ari bo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA n’iryo muri Maroc.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice atembereza Minisitiri Nelly Mukazayire hoteli y'iri shyirahamwe
Biteganyijwe ko iyi hoteli izatangira gukora muri Mutarama 2026
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangiye uruzinduko rwo gusura imishinga itandukanye y'umupira w'amaguru
Igishushanyombonera cya Hoteli ya FERWAFA mbere y'uko itangira kubakwa mu 2015
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko iki kibuga kizaba cyujuje ibipimo ku buryo kizajya cyunganira Kigali Pelé Stadium
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza