IGIHE

Kenya yabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Imikino Ngororamubiri

0 15-09-2026 - saa 13:54, Iradukunda Olivier

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi (World Athletics), ryemeje ko ku nshuro ya mbere Umugabane wa Afurika wahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’Imikino Ngororamubiri, izabera i Nairobi muri Kenya mu 2029.

Byemejwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, bigendanye n’Inama y’Ubuyobozi bwa World Athletics iri kubera i Budapest, yerekana imijyi izakira amarushanwa y’Isi ataha.

Perezida wa World Athletics, Sebastian Coe, yagaragaje ko wari umwanzuro utoroshye urebye ibindi bihugu byari byasabye kwakira imikino.

Yagize ati “Uyu mwanzuro wafashwe ushimangira intego twihaye yo kugeza amarushanwa y’Isi ku migabane itandukanye irimo Aziya, Afurika n’u Burayi. Nairobi na Munich byagaragaje intambwe ikomeye, bitwereka uko bizateza imbere umukino. Nishimiye kuzakorana na byo amarushanwa akagenda neza.”

Umujyi wa Nairobi muri Kenya uzakira irushanwa rya 2029, mu gihe uwa Munich mu Budage uzakira irushanwa rya 2031.

Nairobi yaherukaga irushanwa ry’imikino ngororamubiri mu 2021, ubwo yakiraga Shampiyona y’Isi ya U18 n’iya U20.

Umujyi wa Nairobi ugiye kuba uwa mbere muri Afurika ubereyemo Shampiyona y'Isi y'Imikino Ngororamubiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza