Kanyankore Gilbert Yaoundé uherutse kugirwa umutoza wa APR FC yeruye ko yasezeye muri Rayon Sports kubera imyitwarire mibi ndetse no gushyamirana yakunze kugirana n’abafana bayo.
Tariki 27 Nyakanga 2016, ubwo APR FC yerekanaga Kanyankore Gilbert Yaoundé nk’umutoza wayo mushya, uyu mugabo wahoze atoza amakipe arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports zo mu Rwanda yatangaje ko yazivuyemo kubera ubuswa bw’abaziyoboraga akaba agiye no gupima na APR FC nubwo ngo yizera ko iyobowe neza bitandukanye n’izo zindi.
Nyuma y’aya magambo yakomeje kuvugisha benshi ndetse by’umwihariko abakunzi b’aya makipe bakagaragaza ko atabashimishije, uyu mutoza yasobanuye ko bamwumvise nabi, hagatangazwa ibitandukanye n’ibyo yashatse gusobanura kuko atigeze avuga ko Rayon Sports na Kiyovu Sports ziyobowe n’abaswa.
Kanyankore yatangaje impamvu yasezeye muri Rayon Sports na Kiyovu Sports avuga ko zishingiye ku myitwarire y’abafana ndetse no kutumvikana n’ubuyobozi.
Ati “Nabaye mu Rwanda. Nzi Ikinyarwanda. Njyewe rero sinzi umuntu wagiye kubivuga no kubyandika, aho yabikuye haranyobeye. Ikibazo bambajije twari muri conference(ikiganiro n’abanyamakuru) cyari cyoroshye, cyumvikana gusubiza. ’Ngo barakwirukanye muri Rayon, no muri Kiyovu, ubu se APR FC uzayishobora? Ni cyo cyari ikibazo.’”
“Njyewe nababwiye ko haba muri Kiyovu no muri Rayon nta muntu wanyirukanye, ntabwo nirukanywe kubera ubuswa, ngira ngo icyo kintu cy’ubuswa ni cyo cyabakoze ahantu. Ntabwo nirukanwe n’ubuswa, njye ndabisubiramo.”
“Abayobozi ba Kiyovu n’aba Rayon ntabwo bambaniye neza ku buryo nari gukomeza. Ni ukuvuga ko neguye icyo gihe; nimushaka ejo muzaze ku myitozo nzabazanire amabaruwa nandikiye Kiyovu mbabwira impamvu nyivuyemo. Banyirukanye no mu nzu, uze urebe ibaruwa nandikiye Rayon Sports impamvu nagiye.”
Yakomeje agira ati “Mwese niba mwari kuri stade bashaka gukubita umwana nazanye witwa Vladmir [Niyonkuru], ngo ni uruhinja. Bavuga ngo uruhinja ntirukina umupira, hafashwe n’abantu barafungwa, bari inyuma ya stade bafite n’inkoni, ngo nidutsindwa baramwica, biranditswe, n’uwabivuze mumushatse namubabwira.”
"Ayo magambo rero nyumvise, njyewe nagize ubwoba, nti uyu mwana w’abandi yagira ikibazo? Naje kumukura no mu izamu, si we wakinnye mu izamu icyo gihe. Tugize n’ibyago AS Kigali iradutsinda. Kubera abantu rero kuva no kuri Stade byari igitangaza.Ibaruwa nabandikiye, nzayibazanira muyisome. Njyewe naje gufasha Rayon Sports, ni umuryango mwiza kandi nkunda, nta n’uwabihakana. Abantu bangana kuriya bakunda ikintu biba biryoshye.”
Uyu mutoza watoje Vital’O y’i Burundi yakomeje agira ati " Nta muntu wa Rayon Sports nigeze ntuka, sinanabishobora, njye sinzi no gutukana uko bisa. Nta muntu natutse, nababwiye gusa ko imikorere yabo itanshobokeraga kugira ngo nkomeze gukorana nabo. Ibyo nongeyeho rero navuze ko nje kugerageza muri APR. Abayobozi baratandukanye, aba APR n’aba Rayon si bamwe, bamwe ni abasivile abandi ni abasirikare, birumvikana imyitwarire si imwe, imikorere si imwe, niba ari icyaha, niba naratukanye bazambabarire.”
Kanyankore agiye gutoza APR FC mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa mbere y’uko umwaka utaha wa shampiyona utangira akaba ariwe uzaba ari kumwe n’iyi kipe mu mikino ya gisirikare izitabirwa n’ibihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku nshuro ya 10 ( EAC Military Games and Cultural Event 2016) izabera mu Rwanda hagati ya tariki 5 na 18 Kanama.
Kanyankore Gilbert w’imyaka 59 yatoje Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona 2005/2006 ndetse ayifasha kugera muri ½ mu mikino ya CECAFA yaberaga i Mwanza muri Tanzania.
Inkuru bifitanye isano: Kanyankore agiye gupima niba APR FC ifite ubuswa nk’ubwa Rayon Sports na Kiyovu Sports
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!