Kalisa Jules wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) hagati yo mu 1999-2011, yitabye Imana azize uburwayi yivurizaga mu Buhinde.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ni bwo inkuru y’akababaro yamenyekanye ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko umwe mu bawufashije mu iterambere ryawo yitabye Imana.
Ni umugabo wabaye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru w’u Rwanda mu bihe bitandukanye, nyuma yo kwiga amasomo arebana na ruhago.
Kalisa yatangiye ibikorwa bya siporo ubwo yari Komiseri ushinzwe imikino muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko amenyekana cyane ubwo yagirwaga Umuyobozi wa FERWAFA.
Mu 1999 yahawe akazi muri FERWAFA, kugira ngo ategure imikino y’irushanwa rya CECAFA Challenge Cup ryahuje amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Ibursirazuba n’iyo Hagati, icyo gihe Rwanda B yegukana irushanwa.
Mu 2000, yahawe impamyabushobozi y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) mu bijyanye n’imiyoborere, amategeko n’ikiremwamuntu. Yazikuye muri kaminuza eshatu ari zo De Montfort University mu Bwongereza, SDA Bocconi School of Management mu Butaliyani na University of Neuchâtel mu Busuwisi.
Hagati ya 2003 na 2006 Kalisa yakoreye igerageza ry’amasomo ye mu Bubiligi, mbere yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, ubwo yagirirwaga icyizere na Gen (Rtd) Jean Bosco Kazura wari Perezida wa FERWAFA.
Aba bombi beguye kuri izi nshingano ku mpamvu zabo bwite mu 2011.
Kalisa yari umwe mu bagirirwaga icyizere n’Impuzamashyirahamwe y Ruhago muri Afurika (CAF), akagirwa umwe mu bahuzabikorwa b’imikino ikomeye y’amarushanwa ategurwa na yo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!