IGIHE

Kalisa Adolphe ’Camarade’ ukiri mu igororero yemeye icyaha

0 14-08-2026 - saa 15:19, Iradukunda Olivier

Kalisa Adolphe ’Camarade’ wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yumvikanye n’ubushinjacyaha yemera ibyaha yaregwaga, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 16.040,25$ isubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.

Camarade yatawe muri yombi muri Nzeri 2025, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kunyereza umutungo n’icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Camarade yasabye ko yarekurwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi rwari ruteganyijwe muri Nzeri 2026, kubera ko afite ibibazo by’umugongo yari afite mbere y’uko afungwa.

Yavuze kandi ko afite ibibazo by’uburwayi bw’impyiko n’umutima ashobora kuba yaragize nyuma y’uko afunzwe, agasaba gufungurwa by’agateganyo kugira ngo abashe kwivuza uko bikwiye.

Yagaragarije Urukiko Rukuru ko atarafungwa yari yaratangiye kwivuriza muri Algeria, bityo gufungwa bitamworohereza kwitabwaho, cyane ko atemererwa n’igororero kuba yakoresha ubwishingizi bwe yivuza.

Indi mpamvu yerekanye ni uko ibihumbi 21$ yaregwaga kunyereza yamaze kuyasubiza, akazikurikiranira abo yari yahaye akazi avuga ko ari bo baba baramuriganyije.

Bitandukanye n’amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarafunguwe, Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko Kalisa Adolphe akiri mu Igororero rya Nyarugenge.

Inyandiko y’icyemezo gihamya amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko uburenganzira bw’uregwa bwubahirijwe, rwemeza ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe mu Igororero n’ihazabu ya 16.040,25$.

Iyo hazabu ikaba isubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, kandi aya masezerano akaba agomba gushyirwa mu bikorwa ku bushake, byananirana hakiyambazwa ingufu za leta.

Kalisa Adolphe ’Camarade’ yemeye ibyaha aregwa ahanishwa igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe mu Igororero n'ihazabu ya 16.040,25$
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza