Peggy Kagwire wari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri FERWAFA, yahagaritswe kuri izo nshingano nyuma yo gusanga muri iri shyirahamwe haranyerejwe agera kuri miliyoni 406 Frw hagati ya 2023 na 2025.
Komite y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ishyize imbere imikorere iboneye by’umwihariko mu birebana n’imikoreshereze y’umutungo, dore ko byagaragaye ko mu myaka yatambutse hagiye habaho amanyanga.
Bitewe n’ibyo bibazo, Kalisa Adolphe Camarade wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, akurikiranywe mu nzego z’ubutabera, aregwa ibyaha bibiri byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
IGIHE yamenye amakuru ko hagati ya 2023 na 2025, Peggy Kagwire na we ari undi mukozi wa FERWAFA ukekwaho gukora amanyanga mu ikoreshwa ry’umutungo wayo.
Peggy Kagwire na Kalisa Adolphe ’Camarade’ ni bo basinyaga ku nyandiko zisohora amafaranga, kugeza ubwo hanyerejwe agera kuri miliyoni 406 Frw.
Bivugwa ko Komite Nyobozi ya FERWAFA yakuye Peggy Kagwire mu nshingano ngo adasibanganya ibimenyetso, ndetse agiye gukurikiranwa mu mategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!