Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickels, ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere mu mikino ya UEFA Champions League, kuko ikipe ye ya Sabah yatsinzwe na Manchester United ibitego 4-0.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze ku nzozi ze zo gukina n’iyi kipe yakuze afana yo mu Bwongereza.
Joy-Lance Mickels ari mu bakinnyi Sabah FC yabanje mu kibuga, ndetse nk’uko bisanzwe yari ayoboye ubusatirizi bwayo.
Manchester United FC yari imbere y’abakunzi bayo yinjiye mu mukino mbere, ndetse ikinira mu kibuga cya Sabah FC, bigaragara ko ishaka igitego hakiri kare cyane.
Ku munota wa 27, Sabah yatsinzwe igitego cya mbere cyashyizwemo na Matheus Cunha, nyuma yo guhabwa umupira na mugenzi we Patrick Dorgu.
Joy-Lance Mickels yari yishyuye iki gitego ku munota wa 36, ariko umupira yashyize ku mutwe ari hafi y’izamu ntiwamukundira ujya hanze.
Manchester United ntiyacitse intege, ku munota wa 42 Youri Tielemans yahereje umupira Bruno Fernandes, atsinda igitego cya kabiri, nyuma y’iminota itatu Bryan Mbeumo ashyiramo igitego cya gatatu ku mupira yaherejwe na Benjamin Šeško.
Mu gice cya kabiri, Umutoza wa Sabah, Valdas Dambrauskas, yakoze impinduka akura mu kibuga Orphe Mbina ashyiramo Christian Nwachukwu, bituma Joy-Lance Mickels asatira izamu anyuze mu mpande.
Kuva icyo gihe Sabah yatangiye kuva inyuma igeza imipira mu kibuga cya Manchester United, ariko kurema uburyo bufatika bwavamo igitego bikagorana.
Umukino ugeze ku munota wa 68, Lisandro Martínez yatsinze igitego cya kane nyuma y’akavuyo kabereye imbere y’izamu rya Sabah, katewe no guhuzagurika k’umunyezamu wayo Stas Pokatilov.
Joy-Lance Mickels yashoboraga gutsinda igitego ku munota wa 85, ariko ishoti rikomeye yateye rinyura hafi y’izamu gato rijya hanze, yongera no guha umupira Nwachukwu ariko ashyize ku mutwe umunyezamu wa Manchester United, Senne Lammens, awushyira muri koruneri.
Nta bundi buryo bukomeye bwabonetse, kugeza umukino urangiye Sabah itsinzwe ibitego 4-0.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Kane yasize Fenerbahçe SK inganyije na AS Roma igitego 1-1, PSV Eindhoven inganya na Shakhtar Donetsk igitego 1-1, Bayern Munich itsinda FK Bodø/Glimt ibitego 5-0, Como itsinda RB Leipzig ibitego 4-1, SK Slavia Prague itsidwa na Lens ibitego 3-2.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!