Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Joy-Lance Michels, na myugariro wayo, Mutsinzi Ange, bageze i Kigali batanga icyizere ko bazahesha Amavubi itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi bakina mu mahanga batangiye kugera i Kigali, dore ko abenshi muri bo bari bagifite imikino ya shampiyona bari gukina.
Mu bageze ku Kibuga Mpuzamahaga cy’Indege cya Kigali mbere harimo rutahizamu wa Sabah yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Michels.
Yavuze ko nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere wakinnye imikino ya nyuma ya UEFA Champions League, intego zigezweho ari ugusubiza u Rwanda muri CAN ruherukamo mu 2004.
Ati “Ntewe ishema no kuba narashyize u Rwanda ku ikarita y’Isi by’umwihariko muri UEFA Champions League. Kujya muri ririya rushanwa buri mukinnyi aba abyifuza, noneho kuri njye byari birenze kuko nari Umunyarwanda wa mbere uhageze.”
“Hari ibyo nshaka gusubiza igihugu cyampaye. Intego tuzanye ni ukubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kuko ni igihe kinini gishize u Rwanda rutajyayo. Ibyo biri mu byangaruye mu Rwanda, kandi ndizera ko tuzabigeraho mfatanyije na bagenzi banjye.”
Undi bahageranye ni Mutsinzi Ange ukinira Zira FK na yo yo muri Azerbaijan, washimangiye izi ntego, ariko agasaba uruhare rw’Abanyarwanda mu kubashyigikira.
Ati “Ni umukino niteguye nubwo uzaba utoroshye. Intego ni ugushaka amanota by’umwihariko ku mikino yo mu rugo. Abanyarwanda bizere ko tuzatanga ibishoboka byose ngo tubashimishe. Icyo tubasaba ni ukuza kudushyigikira ari benshi.”
Abandi bakinnyi bagera mu Rwanda kuri uyu munsi ni Imanishimwe Emmanuel, Mugisha Gilbert, Biramahire Abeddy, Niyigena Clement, Muhire Kevin, Mbonyumwami Taiba, Ntwari Fiacre, Mugisha Bonheur, Nshuti Innocent, Nkulikiyimana Darryl, Kavita Phanuel, Samuel Gueulette, Emeran Noam na Kwizera Jojea.
Ni mu gihe abazahagera ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri, ari Mickels Leroy Jacques, Mickels Joy Slayd na Bizimana Djihad.
Amavubi yifuza kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, akazahera Liberia, mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, ku wa 25 Nzeri 2026.
Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azafata urugendo rwerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakinira umukino wa kabiri w’Itsinda K ririmo na Mali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!