Umunyarwanda ukina asatira izamu anyuze mu mpande, Ishimwe Anicet, yavuye muri Olympique de Béja yo muri Tunisia yamutije muri Assabah SC yo muri Libya mu gihe cy’amezi atandatu.
Mu ijoro ryo ku wa gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2026, ni bwo Olympique de Béja yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ukiyifitiye amasezerano, dore ko yari atakibona umwanya uhagije wo gukina.
Muri Nzeri 2024, ni bwo uyu mukinnyi yerekanywe muri Olympique de Béja yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia, gusa kubona umwanya uhagije wo gukina bikomeza kugorana.
Ibi byatumye iyi kipe imutanga muri Assabah SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya, kugira ngo ashake iminota ihagije yo gukina.
Yagize iti “Umukinnyi wacu Ishimwe Anicet yatijwe muri Assabah SC mu gihe cy’amezi atandatu, ikazamwishyura imishahara ye ingana n’ibihumbi 60 by’Amadinari [30.221.340 Frw ] kugeza muri Nyakanga 2026. Uyu mukinnyi afite amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2027.”
Ishimwe agiye muri iyi kipe asangayo undi Munyarwanda uhakinira ari we myugariro, Nsabimana Aimable, ndetse muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Libya hakaba hakinayo Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli.
Bivugwa ko na rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire Abeddy, ashobora kuva muri ES Sétif yo muri Algeria na we akajya muri Assabah SC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!