IGIHE

Ishimwe Abdul wa Mukura VS mu nzira zerekeza muri APR FC

0 30-01-2026 - saa 22:06, Iradukunda Olivier

Myugariro Ishimwe Abdul wakiniraga Mukura VS ari intizanyo yakuye mu Ikipe ya Intare FC, yasinye amasezerano muri APR FC, nubwo iyi Kipe yo mu Karere ka Huye idakozwa ibyo kumurekura.

Mu 2023 ni bwo Ishimwe Abdul yerekeje muri Mukura VS, nyuma y’uko ivuganye na Intare FC kuzayishyura mu byiciro bitandukanye hanyuma ikazamurekura burundu nyuma y’uko itanze amafaranga yose.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa Mukura VS bwari bwasinyishije uyu mukinnyi mu mpeshyi, atanzweho miliyoni 15 Frw mu myaka itatu.

Mukura VS ivuga ko yagombaga kwishyura mu byiciro bibiri, ndetse miliyoni 5 Frw za nyuma yazishyuye mbere y’igihe ntarengwa impande zombi zari zumvikanye.

Nubwo bimeze bityo, Intare FC yari yanditse isaba iseswa ry’amasezerano kuko Mukura VS itishyuye nk’uko biteganywa mu masezerano impande zombi zumvikanye.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026, Ishimwe Abdul ntiyari i Huye, ndetse bivugwa ko hari imodoka yahamukuye ikamujyana i Kigali gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Intare FC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irashaka gusimbuza uyu mukinnyi Niyigena Clement watangajwe n’Umutoza wa Al Hilal SC, Laurentiu Reghecampf, ko yasinyiye ikipe ye.

Ishimwe Abdul yerekeje muri APR FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza