IGIHE

Iradukunda Elie Tatou akomeje kuvugisha menshi abafana ba Rayon Sports

0 13-09-2026 - saa 10:09, Eric Tony Ukurikiyimfura

Mu kwezi gushize, ubwo hakinwaga CECAFA Kagame Cup, umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane muri Rayon Sports ndetse impano ye idashidikanywaho ni Iradukunda Elie Tatou, ariko ku wa Gatandatu impaka zimwerekeyeho zabaye nyinshi hagati y’abakunzi b’iyi kipe.

Ni nyuma yo kudahirwa mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, Gikundiro yari yakiriyemo Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun, aho uyu mukinnyi yahushije ibitego byinshi, asimbujwe ava mu kibuga agaragaza ko atabyishimiye ndetse nyuma y’umukino yanga gukomera amashyi abafana.

Muri uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro, Rayon Sports yaremye uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko iminota 90 irangira ari ubusa ku busa ndetse ikomeza igobotswe n’igitego cyo hanze yatsindiye i Yaoundé.

Muri ubwo buryo butagiye mu izamu, ubwinshi muri bwo bwabonetse ku ruhande rwa Iradukunda Elie Tatou, umukinnyi w’imyaka 20 usatira izamu anyuze iburyo.

Tatou yagiye yisanga asigaranye n’umunyezamu Marc Janvier Nomo Ongeune ariko akananirwa gushyira umupira mu nshundura, ibyatumye benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bari muri Stade Amahoro n’abandi bakurikiraga umukino ku miyoboro itandukanye bibaza ibyakurikiraho ikipe yabo iramutse isezerewe.

Mu gihe umukino wabaga, hari abatangiye kwibaza ibyabaye kuri uyu mukinnyi ukiri muto uheruka kugurwa muri Mukura Victory Sports, abandi bakibaza niba nta musimbura agira ku buryo umutoza abona ko byanze ariko akamurekera mu kibuga.

Kera kabaye, Iradukunda Elie Tatou yasimbujwe Muhoza Daniel ku munota wa 66 ariko nubwo ikipe ye yari igikeneye gutsinda, uyu mukinnyi yavuye mu kibuga asa n’utabishaka, agenda gake, umusifuzi atangira kumubarira amasegonda mu gihe yakubise amaboko, anakurura umupira yari yambaye.

Iyi myitwarire ye ntiyashimishije Umutoza Haringingo Francis Christian kuko ubwo yari amugezeho ntanamusuhuze, uyu Murundi yamubwiye mu ijwi riri hejuru amutonganya, ibigaragaza ko atishimiye imyitwarire ye.

Tatou yagiye kwicara ku rundi ruhande rw’intebe y’abasimbura ba Rayon Sports, yegerwa n’umwe mu bagize ‘staff tekinike’ yayo aramuganiriza.

Gusa ntibyari birangiriye aho kuko ubwo umukino wari urangiye, abandi bishimira ko Rayon Sports ikomeje, Iradukunda Elie Tatou we byari bitandukanye.

Ubwo abayobozi, abatoza n’abakinnyi bakomeraga amashyi abafana, uyu mukinnyi yagiye guhagarara inyuma yabo, agaragaza ko atishimye ndetse mugenzi we bavanye muri Mukura VS, Hakizimana Zuberi akomeza kumuba hafi amuganiriza.

Uyu mukinnyi yinginzwe na mugenzi we Junior Kameni ndetse n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, ngo yegere imbere afatanye n’abandi gukoma amashyi, ariko akomeza kuba ibamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umutoza Haringingo yabajijwe ku myitwarire y’uyu mukinnyi, asubiza ko yatewe no kutishimira ko atatsinze.

Ati “Ni ibisanzwe mu mupira ko habaho kutishima iyo bagusimbuye. Ariko yari yatanze ibye bishoboka ariko nta mahirwe yari afite uyu munsi. Nibwira ko kwari ukurakara ko atashoboye gukora byiza cyane. Intego kwari ugutsinda kandi twabigezeho, ndatekereza ko ibindi nta kibazo gihari.”

“Byari igitutu cy’umukino, ibyo twavuganye hariya ku ntebe y’abasimbura si ibintu byo kugira… ariko nibaza ko muri rusange yakinnye neza ahubwo uyu munsi nta mahirwe yari afite.”

Tatou aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 izahura n’iya Sudani mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027.

Umukino wa mbere uteganyijwe tariki ya 20 Nzeri, mu gihe undi uzaba ku itariki ya 6 Ukwakira 2026.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri, yakira Sunrise FC mu mukino wayo wa mbere muri Shampiyona ya 2026/27.

Iradukunda Elie Tatou yahushije uburyo bune bukomeye mu mukino wahuje Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé
Tatou yavugishije abafana ba Rayon Sports kubera ibyabaye muri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu
Umutoza Haringingo Francis yagaragaje kutishimira imyitwarire ya Elie Tatou hagati mu mukino
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bakomaga amashyi bashimira abafana, Elie Tatou yari yagiye inyuma yabo agaragaza ko atishimye
Perezida w'Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenza Abdallah (hagati) afatanya n'abandi gukomera amashyi abafana
Abafana ba Rayon Sports bafatanya n'ikipe yabo gukoma amashyi nyuma yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho cya CAF Confederation Cup aho bazahura na Black Bulls yo muri Mozambique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza