Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasabye imbabazi ku makosa yakoze mu mugambi wavugishije benshi wo kugurisha abashoramari bigenga imigabane mu marushanwa yayo, gusa azakomeza kuyobora uru rwego nyuma yo gushyigikirwa n’abayobozi bakuru mu nama yabereye muri Maroc.
Ku wa Gatatu, Infantino yatumije abagize Inama y’Ubuyobozi ya FIFA ku biro by’uru rwego muri Afurika, biherereye i Rabat, nyuma y’uko akomeje kotswa igitutu kubera umugambi utaragezweho
Nyuma y’amasaha ane iyo nama irangiye, FIFA yasohoye itangazo rishyigikira Infantino.
Ibyo byakozwe mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA, mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko yatakarije icyizere Infantino, ivuga ko umushinga wa FIFA Forward Enterprise, FFE, ari “amasezerano ateye isoni, yakorewe mu bwihisho kandi adakozwe mu mucyo.”
Byinshi mu byo Infantino anengwa byaturutse no muri FIFA imbere, birimo ibyavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Mattias Grafström, wari no mu nama yo ku wa Gatatu.
Mu ibaruwa yo ku wa Kabiri yoherereje abakozi ba FIFA, Grafström yavuze ko ibyabaye ari “uruhererekane rw’ibikorwa bibabaje kandi bikwiye kwamaganwa.”
Gusa, mu itangazo ryasohowe nyuma y’inama, Grafström n’Inama y’Ubuyobozi bongeye kwemeza ko bashyigikiye byuzuye Infantino nk’Umuyobozi wa FIFA.
Infantino na Grafström banohereje ibaruwa bashyizeho umukono bombi, bayigenera ba Visi Perezida ba FIFA, abagize Inama Nkuru yayo n’amashyirahamwe 211 ayigize, bavuga ko “basaba imbabazi babikuye ku mutima” ku makosa bakoze kandi ko “biyemeje ko atazongera kubaho.”
Nyuma y’inama, bombi bafotowe bari kumwe bareba umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagore wabereye i Rabat.
Infantino yari yemereye buri shyirahamwe miliyoni 40$ zingana (hafi miliyari 58 Frw) mu gihe ryari gushyigikira igitekerezo cyo gushora imari y’abikorera mu marushanwa ya FIFA, arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagabo n’icy’Abagore, binyuze mu kigo gishya cyiswe FFE.
FIFA yavuze ko mu nama yo ku wa Gatatu, amakosa yakozwe ku bijyanye na FFE yemewe akanasabirwa imbabazi, ndetse bitari bigambiriwe ko abagize Inama Nkuru ya FIFA n’amashyirahamwe ayigize bumva barahejwe muri iyo gahunda, kandi ko yagombaga gukorwa mu bundi buryo.
Uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi rwongeyeho ko rwemeye ko hari amakosa yakozwe nyuma y’uko amakuru y’uwo mushinga ashyizwe hanze n’itangazamakuru.
Ikinyamakuru The Times ni cyo cyatangaje bwa mbere inkuru ku mugambi wa Infantino ku wa 28 Nyakanga.
Gusa, iryo tangazo ryanavuze ko FIFA itazongera kwihanganira ibitero ibyo ari byo byose byibasira ubunyangamugayo bwayo, imiyoborere myiza n’imikorere yubahiriza amategeko, kandi ko izafata ingamba zose zikenewe mu kurinda izina ryayo n’icyubahiro cyayo.
Mbere yaho, FIFA yari yahakanye inkuru ya The Times yavugaga ko Infantino yari yasezeranyije Maroc kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030 kugira ngo imushyigikire.
FIFA yavuze ko ayo makuru ari “ibinyoma kandi ayobya abantu”, inemeza ko icyemezo cy’aho umukino wa nyuma uzabera kizafatwa “mu gihe gikwiye.”
Iri rushanwa ritaha rizakirwa Maroc ifatanyije na Espagne na Portugal.
Infantino yizeye ko ibyabaye ku wa Gatatu bishobora gutangira gushyira akadomo ku gitutu amaze iminsi yotswa, ari na cyo gikomeye ahuye na cyo mu myaka 10 amaze ayoboye FIFA.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, igihugu cye giheruka kwakira Igikombe cy’Isi gifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique, yavuze ko atagifitiye icyizere Infantino.
Luis Figo wakiniye FC Barcelone, Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, akaba yaranahatanye ku mwanya wa Perezida wa FIFA mu 2015 na Sepp Blatter wabanjirije Infantino, mbere yo gukuramo kandidatire ye, yasabye Infantino guhita yegura.
Gusa Infantino w’imyaka 56, asa n’uwiteguye guhatanira kongera kuyobora FIFA muri manda ya kane.
Abifuza guhangana na we bafite kugeza ku wa 18 Ugushyingo kugira ngo batange kandidatire zabo, mu gihe amatora azabera mu Nteko Rusange ya FIFA izateranira muri Maroc muri Werurwe 2027.
Umukandida agomba kubona amajwi 106 muri 211 y’abanyamuryango ba FIFA kugira ngo atsinde amatora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!