Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Luís Figo, yavuze ko agiye kuvuga ibibazo Infantino yateje muri FIFA yageza mu magambo 10.000, ariko igisubizo kikaba mu magambo atatu gusa, “Infantino agomba kugenda”.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, ni bwo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yatumije inama y’abayobozi bakuru b’uru rwego mu gihe akomeje kotswa igitutu na bamwe mu bayobozi b’umupira w’amaguru.
Ni nyuma y’uko ashyize hanze umushinga we wo guha abashoramari imigabane mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cy’Isi, ariko bikarangira awuhagaritse kuko benshi bamweretse ko batamushyigikiye.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Dail Mail, Luís Figo na we yagize icyo avuga ku myitwarire ya Perezida wa FIFA, amugaragaza nk’izingiro ry’ibibazo byinshi biri muri iri shyirahamwe.
Ati “Imyitwarire ye iri hasi, kandi irakabije kuko yirebaho wenyine kuko ni ibintu nabera umuhamya. Umuntu ukora ibyo, umuntu ugendera muri iyo nzira yo kwikiza no gukiza inshuti ze, ntabwo ari ko byahoze mu mupira w’amaguru, ntakwiriye kuba awurimo.”
“Nshobora kwandika amagambo 10.000 ngaragaza ibibazo byazanywe na we muri FIFA. Ariko igisubizo cy’ibyo bibazo byose kikaba mu magambo atatu gusa ari yo Infantino agomba kugenda.”
FIFA yahagaritse gahunda ya “FIFA Forward Enterprise (FFE)”, umushinga wari ugamije gushaka abashoramari bigenga bagafatanya na FIFA mu bikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’amarushanwa yayo, arimo kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’abagore ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Nubwo FIFA yavuze ko FFE yari igamije kongera ubushobozi bw’amashyirahamwe 211 ayigize no gushora imari mu iterambere ry’umupira w’amaguru, abatavuga rumwe na yo cyane cyane Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), bagaragaje impungenge ku mucyo w’imyanzuro n’uburyo bwo gucunga umutungo w’amarushanwa akomeye ku Isi.
Figo wakiniye amakipe atandukanye arimo FC Barcelone, Real Madrid na Juventus, yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Espagne, bine by’u Butaliyani na Champions League, anatwara Ballon d’Or.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!