IGIHE

Imwe mu mikino mpuzamahanga ya ruhago mu Rwanda yaranzwe n’amateka arimo ibintu bidasanzwe

0 8-09-2026 - saa 12:16, Murangwa Eugène

Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Les Aigles du Congo i Lubumbashi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, waranzwe n’ibintu bidasanzwe, nagize igitekerezo cyo kugaruka ku mateka y’indi mikino mpuzamahanga amakipe yo mu Rwanda, ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yagiye akina, aho kwibanda gusa ku byabereye mu kibuga, ahubwo nkagaruka no ku bibazo byagiye biyiranga, birimo imisifurire, imyitwarire y’abakinnyi n’abayobozi, ingendo zigoranye, umutekano, politiki n’imibanire hagati y’ibihugu.

Mu 1978: Amavubi vs Uganda Cranes i Kampala

Hari inkuru yakunze kuvugwa ko mu mpera ya za 1970, hagati ya 1976 na 1978, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagiye muri Uganda gukina umukino wa gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda.

Umukino ngo wakinwe nijoro, maze umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwagize, Semukanya Alexandre, wari uzwiho gutera amashoti akomeye, atsinda igitego cy’ishoti rikomeye.

Ngo ako kanya amatara yo kuri stade yahise azimywa, maze umukino urangirira aho.

Kamatari Epimaque na we wari umukinnyi ukomeye icyo gihe, ngo yari yatsinze ikindi gitego mbere y’uko Semukanya atsinda, ariko icyo gitego cya Kamatari ngo bari bacyanze.

Gusa, biragoye guhamya neza uko iyi nkuru yagenze, kuko kubona abantu bari bahari cyangwa ibimenyetso bifatika byayemeza muri iki gihe bigoranye.

Amavubi yo mu myaka ya za 70

Mu 1981: Rayon Sports vs Vital’O

Impaka ku cyemezo cy’umusifuzi zatumye umukino ujya muri za penaliti. Vital’O yari yatsinze Rayon Sports ibitego 3–1 i Bujumbura, Rayon Sports itsinda 1-0 i Kigali.

Umusifuzi yemeje ko igitego kimwe Rayon Sports yari yatsindiye i Bujumbura kigomba kubarwa nk’ibitego bibiri, bityo amakipe yombi anganya 3–3, umukino ujya muri za penaliti.

Mu 1990: Rayon Sports vs Diables Noires

Nyuma yo gutsinda 1-0 i Kigali, habaye kutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abakinnyi ku mafaranga y’intsinzi n’ay’urugendo bari bemerewe. Ibi byateje ibibazo bikomeye, birimo kurega abakinnyi ku nzego za Leta bashinjwa kwanga kujya guhagararira igihugu no gutinza urugendo.

Ikipe yaje gufata urugendo nyuma y’iminsi, inyura i Gisenyi na Goma, ikomereza i Kinshasa mbere yo kugera i Brazzaville, umunsi umwe gusa mbere y’umukino. Urugendo rwaranzwe n’ibibazo byinshi, maze ikipe iratsindwa bikomeye.

Nyuma yo kugaruka i Kigali, abakinnyi barenga umunani barahagaritswe, nanjye ndimo, nubwo ntari nakinnye uwo mukino. Abenshi nyuma barababariwe, ariko njye sinababariwe; ahubwo Rayon Sports yaranyirukanye ndetse inanyima amahirwe yo kujya gukina ahandi.

Nyuma y’uko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, ibikorwa by’umupira birahagarara, maze nyuma y’umwaka ngaruka muri Rayon Sports ubwo imikino yari imaze gusubukurwa mu 1991.

Rayon Sports yahuye na Diables Noires muri Gashyantare 1990 kuri Stade Amahoro

Mu 1993: Rayon Sports vs Intamba z’u Burundi

Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi kuri Stade Amahoro, umukino wakinwe ari nijoro.

Rayon Sports yatsinze igitego mu minota ibanza mu gice cya mbere maze abakinnyi b’Intamba barashwana birangira banze gukomeza umukino.

Amakuru y’abamotari yaje kuvuga ko icyatumye Intamba yanga gukomeza umukino ngo ni uko umwalimu/umufeyeri yari yababwiye ko Rayon Sports nibabanza igitego ibatsinda byinshi!

Iyi ni Rayon Sports yo muri 1993/94

Mu 1994: Rayon Sports vs Al Hilal

Nyuma y’urugendo rwa Khartoum, ikipe yaraye i Nairobi. Mu gitondo, amakuru y’umutekano muke i Kigali yatumye indege yagombaga kutujyana i Kigali inyura i Bujumbura.

Twavuye i Bujumbura muri bisi iherekejwe n’abasirikare ba Leta y’u Burundi, tugera ku Kanyaru. Kuva ku Kanyaru twakomeje duherekejwe n’ingabo zahoze ari iz’u Rwanda. Twaraye i Butare, dukomeza i Mulambi ya Gitarama, aho twamaze indi minsi ibiri kugera kuri itatu mbere yo gukomeza i Kigali.

Rayon Sports yatsinze umukino wo kwishyura, ibona itike yo gukomeza, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo dukine umukino wari gukurikira.

Ibihe by’uwo mukino kandi byibukwamo ukwakirwa kwa Rayon Sports na Perezida Habyarimana kuri Hotel Rebero. Icyo gikorwa cyateje umwuka utari mwiza mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse no mu banyapolitiki batavugaga rumwe na Habyarimana, batishimiye ko ikipe ya Rayon Sports yakoreshejwe mu nyungu za politiki.

Iyi ni Rayon Sports yakinnye na Al Hilal muri Sudani. Aha ni mu rwambariro mbere y'umukino wo muri Gashyantare 1994
Aha ni kuri Hotel Rebero muri Werurwe 1994 ubwo Habyarimana yakiraga Rayon Sports

Mu 1995: Amavubi muri CECAFA i Kampala

Muri iri rushanwa, nari Kapiteni w’Amavubi. Twatunguwe n’amagambo akarishye n’indirimbo bamwe mu bafana b’Abanya-Uganda baririmbaga ubwo Amavubi yageraga kuri stade ya Nakivubo ubwo bagiraga bati “Muludishe siraha zetu!” — “Mugarure intwaro zacu!”

Benshi muri twe ntitwari dusobanukiwe n’icyo bashakaga kuvuga icyo gihe. Nyuma twaje gusobanukirwa ko byari bifitanye isano n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, aho abasirikare benshi ba RPA bari baraturutse mu Ngabo za Uganda, bamwe bakagenda batwaye n’intwaro bakoreshaga.

Amavubi ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na yo yagiye muri CECAFA bwa mbere yabereye muri Uganda mu 1995. Iyi foto ni iy'umukino wafunguye irushanwa hagati ya Uganda n'u Rwanda kuri Stade ya Nakivubo i Kampala

Mu 2000: Amavubi muri Congo-Brazzaville

Mu gihe Amavubi yari muri Congo-Brazzaville, bamwe mu basirikare bari barinze aho ikipe yari icumbitse batunguye abakinnyi b’Amavubi babasuhuza mu Kinyarwanda. Nyuma byaje kumenyekana ko bamwe muri bo bari Abanyarwanda bari barahungiye muri Congo bakaza kwinjizwa mu Ngabo za Congo.

Amavubi yo muri za 2000

Mu 2001: Amavubi muri Tchad

Ikipe yashyizwe muri hoteli iciriritse, ndetse hoteli yanga guha abakinnyi amafunguro, bituma umutoza atekereza guhagarika umukino Amavubi agasubira i Kigali.

Abayobozi i Kigali basabye ikipe kwihangana bagakomeza gahunda yo gukina. Haje kuboneka Umunyarwandakazi wari utuye muri Tchad waje gutabara, ateka amafunguro maze ikipe ibasha kubona ibyo kurya.

Mu 2003: Uganda vs Rwanda

Amavubi yahuye n’ibibazo bikomeye birimo guhera mu muvundo w’imodoka i Kampala, ndetse n’akaduruvayo mu kibuga karimo ibirego by’amarozi ku munyezamu w’Amavubi, Muhamudu Mossi, ibintu byaje kuvamo amakimbirane hagati y’abakinnyi n’abashinzwe umutekano.

Jimmy Gatete, wari wakomeretse mu mutwe, yatsinze igitego cyahaye u Rwanda intsinzi. Nyuma y’umukino, ikipe yahise ifata indege yari yoherejwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu maze igaruka i Kigali mu masaha yo mu rukerera, aho Perezida Kagame n’ibihumbi by’abafana bari bayitegerereje kuri Stade Amahoro.

Amavubi yahuye na Uganda Cranes muri 2003 i Kampala

Mu 2026: APR FC vs Les Aigles du Congo

Umukino wabaye ku wa 6 Nzeri 2026 waranzwe no kwimurwa ukava i Kinshasa ukajyanwa i Lubumbashi kubera ibibazo by’umutekano, ndetse ukinwa nta bafana.

APR FC yagiye mu ndege yihariye ku munsi w’umukino, igera i Lubumbashi aho yahise igaruka nyuma y’umukino. Bivugwa kandi ko ikipe yagiye yitwaje ibyo kurya, ibyo kunywa n’ibindi yari gukenera mbere na nyuma y’umukino.

Kuri uyu mukino wabereye mu muhezo, hanze ya stade hari abashinzwe umutekano benshi, imodoka zabo zizenguruka stade ndetse no muri stade imbere bari benshi kurusha abandi barebye umukino.

Inkuru nk’izi si inkuru z’umupira gusa. Ni inkuru z’amateka adasanzwe ya ruhago yacu, zibukwa n’abazibayemo: Abakinnyi, abayobozi, abanyamakuru n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru.

Ese haba hari indi nkuru y’umukino mpuzamahanga wibuka waranzwe n’ibintu bidasanzwe? Niba ihari, yitubwire yongerwe kuri uru rutonde rw’imikino ifite amateka yihariye.

APR FC yagiye i Lubumbashi gukina na Les Aigles du Congo, igenda n'indege yihariye ku munsi w'umukino
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza