Rutahizamu mushya mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Noam Fritz Emeran, ukina mu Cyiciro cya Mbere mu Buholandi, yavuze ko yatunguwe no kubona abakinnyi bose bashyize hamwe ndetse akumbuye gukinira imbere y’abafana buzuye Stade Amahoro kuko ubwo aheruka kubabona yabonye uburyo bashyigikiramo ikipe yabo bidasanzwe.
Noam ukinira FC Groningen, ariko wakinaga nk’intizanyo muri FC Emmen yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Buholandi, ni umuhungu wa Fritz Emeran ‘Nkusi’ wakiniye Amavubi hagati ya 2005 na 2007.
Hari hashize imyaka itatu uyu mukinnyi w’imyaka 23, wanyuze mu makipe y’abato ya Manchester United, yifuzwa n’u Rwanda ariko akagenda biguru ntege mu kwemera ko yarukinira.
Kuri iyi nshuro, ubu ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu mwiherero iri gukorera i Cairo mu Misiri ndetse ku nshuro ya mbere yagaragaye yambaye imyambaro y’u Rwanda mu myitozo.
Aganira n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Noam Emeran yavuze ko yishimiye guhagararira igihugu Nyina avukamo ndetse Se akaba yaragikiniye.
Ati “Ndumva nishimye kandi ntewe ishema no guhagararira igihugu cyose, igihugu cyanjye, igihugu cya mama kandi papa yakiniye mbere. Nanjye binteye ishema kubigiramo uruhare.”
Abajijwe impamvu byasabye igihe kugira ngo agaragare mu Mavubi, uyu musore ukiri muto ushobora gukina nka rutahizamu cyangwa akanyura ku ruhande, yavuze ko yashakaga kuza yiteguye, afite kinini yafasha u Rwanda.
Ati “Byaratinze kuko mu by’ukuri nashakaga kuza mu ikipe niteguye, nkagira icyo nongeramo kuko izina ryanjye ni Noam Emeran. Numvaga ngomba kuba ndi tayali, ubu ndumva ari ko bimeze kuko nakinnye imikino ku rwego rw’ababigize umwuga. Ntekereza ko ari icyo gihe cyiza cyo kuza.”
Noam yavuze ko kwemera gukinira u Rwanda kitari icyemezo cye gusa, ahubwo yakiganiriyeho n’ababyeyi be barimo Se wakiniye Amavubi mu myaka 19 ishize.
Ati “Birumvikana, twaganiriye kuri iki cyemezo. Ntabwo ari icyemezo nafashe ku giti cyanjye, naganiriye n’umuryango wanjye nk’uko buri gihe tubikora. Yamfashije kuza hano.”
Uyu musore uvuga atuje, yavuze ko nta wundi mukinnyi yigeze abaza ibijyanye n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse ubu yumva ameze nk’uri mu rugo.
Ati “Banyakiriye neza, nta kindi nabasaba. Ndumva ndi mu rugo kandi ni ibintu byiza. Nta wundi muntu nabajije, ni papa na mama gusa. Nzatanga 100% cyangwa 200%. Ndi hano ngo mfashe ikipe kugira kugira ngo igire ibyo igeraho kandi nzatanga byose.”
Yongeyeho ko atigeze areba imikino myinshi y’Amavubi, ariko yabonye umusaruro aheruka kubona mu mikino ya FIFA Series aho yegukanye Igikombe cyo mu Itsinda A yarimo hamwe na Kenya, Estonia na Grenada.
Ati “Narayirebaga, sinarebye imikino ariko nabonye umusaruro wayo mu mikino ya FIFA Series, bakoze neza, uburyo begukanye ririya rushanwa narabibonye.”
Abwiwe ko mu Rwanda hari Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza ndetse ikunda kuzura, Noam yavuze ko na byo yabibonye ndetse akumbuye kuzakinira imbere y’abo bafana badasanzwe.
Ati “Ubwo nabibonaga ubushize, byari ubwa mbere. Ntabwo nari mbyiteze, sinjye uzabona mpakinira. Hari abafana bashyigikira ikipe bidasanzwe nubwo ntabibonye n’amaso yanjye, ariko ubushize mbibona byarantunguye.”
Ku cyamutunguye akigera mu Mavubi, aho yahuriye na bagenzi i Marrakech muri Maroc ku wa Kabiri, Noam Emeran yavuze ko ari uburyo bose bashyize hamwe kandi bakina ahantu hatandukanye.
Ati “Ubwo nahageraga, hari abakinnyi batanu gusa. Ubu bose bari hamwe, ikintu cyantunguye navuga ni uko bashyize hamwe. Nzi ko hari abakina hanze n’abakina mu Rwanda ariko nta tandukaniro nabonye, nabonye umuryango umwe.”
Ku hazaza he muri FC Groningen yari yaramutije muri FC Emmen muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, Noam yavuze ko azahamenya nasubira mu Buholandi.
Ati “Ikipe yanjye yakoze neza uyu mwaka w’imikino, nari mu ntizanyo mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino ariko bakoze neza. Babonye itike y’amarushanwa y’u Burayi. Ahazaza hanjye mu ikipe sindahamenya kuko sinakinaga ariko ninsubirayo mu mezi make nzareba uko bizagenda.”
Noam Emeran yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse na Nyina w’Umunyarwandakazi.
Mu Ugushyingo 2019 ni bwo Noam yasinye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga nyuma yo kuzuza imyaka 17.
Yatangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, mbere y’uko yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie yari mu Cyiciro cya Gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens yari mu Cyiciro cya Mbere.
Nubwo uyu mukinnyi yari atarakinira ikipe ya mbere ya Amiens, ntibyabujije amakipe arimo Manchester United kumutera imboni, aho bamwe bamugereranya nka Gaël Kakuta, Anthony Martial cyangwa Neymar.
Mu 2019 ni bwo yageze muri ‘Académie’ ya Manchester United, ariko ayivamo mu mpeshyi ya 2023, yerekeza muri FC Groningen mu Buholandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!