Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Norvège, Ståle Solbakke yavuze ko umunaniro ukabije ari wo watumye akura rutahizamu we Erling Haaland mu mukino batsinzwemo n’u Bwongereza utararangira.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Nyakanga 2026, urangira ku wa 12 Nyakanga 2026, ukaba warangiye ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ibonye itsinze Norvège ibitego bibiri kuri kimwe, ihita ikatisha itike yo kujya muri kimwe cya kabiri mu mikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Nibwo bwa mbere uyu rutahizamu wa Norvège yavuye mu kibuga adatsinze igitego mu mukino mu mikino mpuzamahanga ihuza amakipe y’ibihugu kubera ko byaherukaga ubwo iki gihugu cyakinaga na Autriche tariki 13 Ukwakira 2024, ubwo ni ukuvuga ngo hari hashize iminsi 636.
Mbere y’uko uyu mukino uba kuri uyu wa Gatandatu, Halaand yari umwe mu bahataniraga urukweto rw’uwatsinze ibitego byinshi kuko yari amaze gutsinda ibitego birindwi akurikira Lionel Messi na Kylian Mbappé
bafite ibitego umunani.
Erling Haaland yasimbujwe ubwo igice cya kabiri cyo mu minota yinyongera cyatangiraga kubera ko nta musaruro uhagije yari ari gutanga.
Mu kiganiro Ståle Solbakke yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’uyu mukino, yavuze ko icyemezo cyo gukuramo Haaland kitigeze kimugora kubera ko uyu musore yari yananiwe ku buryo bukomeye.
Ati “Ntabwo cyari icyemezo kigoye cyo kumukuramo kubera ko nta gatege yari asigaranye kandi buriya nari kuba nabikoze mu minota 10 ya mbere y’uko mbikora, gusa muri rusange uyu musore yagize igikombe cy’Isi cyiza kubera ko yakoresheje imbaraga ze zose kuri buri mukino.”
Yakomeje avuga ko indi mpamvu yamukuyemo ari ukubera ko yari yavunitse ukuguru ndetse ko ari yo mpamvu yamuvanyemo umukino utararangira.
Nubwo Norvège yatangiye umukino neza ikaza no gufungura amazamu ku munota wa 36 cyatsinzwe na Andreas Schjelderup ntabwo ibyishimo byabo byatinze kubera ko Jude Bellingham yahise acyishyura ku munota wa 47 ndetse ashyiramo n’ikindi cya kabiri ku wa 93 cyasezereye iyi kipe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!