IGIHE

Ikipe y’u Rwanda yanyagiye iya Sudani yikura mu kibuga

0 3-09-2026 - saa 13:22, Iradukunda Olivier

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yanyagiye iya Sudani ibitego 6-0 mu gice cya mbere, yanga gukina icya kabiri. Ni mu mukino ufungura imikino ihuza abanyeshuri batarengeje imyaka 15 bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bari gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera imikino ihuza abana bo mu bigo by’amashuri bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu mikino yayo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika [CAF African Schools Football Championship- CECAFA Qualifiers]

Umukino w’u Rwanda wabereye ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’umunsi umwe ari bwo Sudani igeze i Kigali.

Mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa kane n’uwa munani, Muhawenimana yatsinze ibitego bibiri, ku munota wa 10 Thierry Kwizera atsinda icya gatatu, nyuma y’umunota umwe gusa Nsanzimfura Kevin yashyizemo igitego cya kane.

Shema Samuel yatsinze igitego cya gatanu ku munota wa 13, mu gihe Kwizera Thierry yashyizemo icy’agashinguracumu ku munota wa 20.

Kubera umunaniro w’abakinnyi ba Sudani, bagiye bananirwa bakora impinduka nyinshi, mu gice cya kabiri ibura abakinnyi bo kwifashisha bituma idasubira mu kibuga, u Rwanda rubona intsinzi y’ibitego 6-0.

Mu mukino ukurikira u Rwanda rurakina na Tanzania bihuriye mu Itsinda A.

Mu mikino y’abakobwa iri kubera kuri Kigali Pelé Stadium, u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo igitego 1-0 cyinjijwe na Bazigeniki Letitia ku munota wa 12, mbere y’uko bakina umukino wa kabiri ubahuza na Uganda.

U Rwanda rwahuye na Sudani mu mukino ufungura iy'amashuri yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika
Sudani yatsinzwe n'u Rwanda yanga gusubira mu kibuga
Ikipe y'u Rwanda yatangiye neza imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika ihuza amashuri
Sudani yanyagiwe n'u Rwanda ibitego 6-0
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza