Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi ba APR FC kwegukana Igikombe cya CECAFA Kagame Cup, mu rwego rwo guhesha ishema Perezida Kagame.
Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Nyakanga 2026, ni bwo Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi ba APR FC ku kibuga cy’imyitozo kiri i Shyorongi, kugira ngo abagenere ubutumwa bwihariye mbere yo gutangira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali.
Gen Mubarakh yahaye ikaze abakinnyi bashya iyi kipe yaguze muri uyu mwaka, ababwira ko amateka y’iri rushanwa afitanye isano na Perezida Kagame, ndetse bagomba kumenya ko igihe iri rushanwa ryakiniwe mu Rwanda rigomba kwegukanwa n’iyi kipe yashinze.
Yagize ati “Iyi ni ikipe yashinzwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, Perezida Paul Kagame, mu 1993. Ni ikipe ifite amateka akomeye duhereye kuri iki gikombe mugiye guhatanira cya CECAFA Kagame Cup 2026. Murumva ko ari igikombe giterwa inkunga na Perezida wacu.”
“Tugifite inshuro eshatu kandi zose twagitwaye cyakiniwe hano ku butaka bw’u Rwanda. Murasabwa kongera mukagitwara. Nk’uko byahoze, igikombe ni icya Perezida wacu kizasigare inaha, kandi ikipe iruzuye benshi bategereje kubabona kuri uyu wa Gatanu.”
Gen Muganga yongeyeho ko abakinnyi basanzwe mu ikipe badakwiriye gucibwa intege n’ibihembo byatanzwe ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, abizeza ko bazabashumbusha nyuma y’iri rushanwa rigiye gukina.
Ati “Nyuma y’iyo CECAFA muteganyirijwe byinshi, ntimubabazwe cyangwa ngo mucike intege ku bw’ibyo twimwe kandi twari tubikwiriye. Hari ibihembo twabonye batanga, ariko birengagiza ibyagezweho n’ikipe ya APR. Rero mushonje muhishiwe, nyuma ya CECAFA tuzavuga uko byakagenze.”
Ubwo haheruka gutangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, APR FC yabonye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi cyahawe Djibril Ouattara, we na Byiringiro Gilbert baboneka mu ikipe y’umwaka.
APR FC iri mu Itsinda rya Mbere (Group A), ikaba irisangiye na Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.
Perezida Kagame atera inkunga iri rushanwa kuva mu 2002, aho atanga ibihumbi 60$ [asaga miliyoni 88,2 Frw] agabanywa amakipe atatu ya mbere nk’ibihembo.
Imikino yaryo iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026, rikazatangirira kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, aho Vipers SC yo muri Uganda izakina na Garde Républicaine yo muri Djibouti mbere y’uko APR FC ikina na Gor Mahia yo muri Kenya guhera Saa Moya z’umugoroba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!