Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye neza Igikombe cy’Isi cya 2026, zitsinda Paraguay ibitego 4-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D wabereye kuri Los Angeles Stadium mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Wari umukino wa gatatu mu Gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, wakurikiye indi yakiriwe na Mexique na Canada byafatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwakira amakipe 48 ari gukina irushanwa ryitabiriwe gutyo ku nshuro ya mbere.
Ku masaha y’i Kigali byari Saa Saba n’Igice z’igitondo mu gihe i Los Angeles, muri SoFi Stadium, ibirori byo gutangiza imikino byari bitangiye Saa Kumi n’Igice z’umugoroba, abahanzi Future na Tyla baririmba ’Game Time’ naho LISA afatanyije na Anitta na Rema baririmba ’Goals’.
Mbere y’uko amakipe yinjira mu kibuga, hagaragazwa amabendera y’ibihugu 48 biri gukina Igikombe cy’Isi cya 2026, Katy Perry yafatanyije n’umwana muto w’Umunya-Norvège Tius Luka w’imyaka 10, baririmba indirimbo ‘Wonder’.
Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USMNT) yari yabanje guhamagarwa kuri telefoni na Perezida Donald Trump akayiha ubutumwa, yihariye umukino ndetse ikora amateka yo kwinjiza ibitego bine, ibiyibayeho bwa mbere mu Gikombe cy’Isi.
Umukino warangiye USMNT itsinze ibitego 4-1, byinjijwe na Folarin Balogun ku munota wa 31 n’uwa 45+5’, Gio Reyna ku munota wa 90+7’ mu gihe ikindi cyitsinzwe na Damián Bobadilla ku munota wa karindwi.
Igitego cy’impozamarira cya Paraguay cyatsinzwe na Mauricio ku munota wa 73.
Amerika izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena, ikina na Australia mu gihe undi mukino w’umunsi wa mbere mu Itsinda D uzahuza Turikiya na Australia mu gitondo cyo ku Cyumweru, Saa Kumi n’Ebyiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!