IGIHE

Igihugu cya Afurika kizatwara Igikombe cy’Isi- Pape Thiaw watoje Sénégal

0 10-09-2026 - saa 21:52, Iradukunda Olivier

Pape Thiaw wahoze ari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal akanayihesha Igikombe cya Afurika cya 2025, afite icyizere hari igihe kizagera ikipe yo muri Afurika ikegukana Igikombe cy’Isi.

Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu nama yiga ku ishoramari rya siporo ya ‘SportsBiz Africa Forum’ yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, muri Kigali Convention Centre.

Mu kiganiro yatanze yavuze ko muri Afurika hari impano nyinshi z’umupira w’amaguru, ari na yo mpamvu umunsi zizabyazwa umusaruro ku bihugu byo kuri uyu Mugabane zizageza Afurika ku Gikombe cy’Isi.

Ati “Mfite icyizere ko umunsi umwe igihugu cyo muri Afurika kizegukana Igikombe cy’Isi. Mu 2022 Maroc yageze muri ½, njye nageze muri 1/16 mu minsi ishize. Nta kabuza rero ko tuzegukana iri rushanwa, kuko turi kwerekana ko dushoboye.”

Yakomeje agira ati “Njya gukina mu Bufaransa ni cyo natekerezaga, ariko inyuma yanjye hari abana bafite impano y’umupira w’amaguru, tubafashe neza tukabagumana muri Afurika, bazaduhesha Igikombe cy’Isi.”

Uyu mugabo w’imyaka 45 yabaye umwe mu bakinnyi beza b’Abanyafurika bakiniye amakipe y’i Burayi, dore ko yakiniye arimo Saint-Étienne, Strasbourg, Dynamo Moscow, Metz na Deportivo Alavés.

Yatangiye gutoza ahereye muri ASC Niarry Tally yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sénégal, ahabwa akazi mu Ikipe y’Abato ya Sénégal mbere yo kuba umwungiriza wa Aliou Cissé kugeza amusimbuye.

Uyu mutoza ufite impamyabumenyi ya UEFA A na CAF A, yatoje Sénégal imikino 29, atsindamo 19, anganya ine, atsindwa itandatu, anayihesha Igikombe cya Afurika cya 2025.

Yasimbuwe na Patrick Vieira muri Kanama 2026, nyuma yo gusezererwa n’u Bubiligi muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Pape Thiaw watozaga Sénégal yizeye ko igihe kizagera igihugu cyo muri Afurika kigatwara Igikombe cy'Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza