Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Murangwa Eric Eugene, asanga ababa mu mupira w’amaguru mu Rwanda bakwiye kwisuzuma ku ruhare rwabo mu kuwuteza imbere.
Murangwa yabigarutseho nyuma y’ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo ruhago y’u Rwanda itere imbere, ariko bikananirana kubera inzangano, amarozi n’ibindi bintu bitandukanye biyibamo.
Murangwa Eugene asanga amagambo Perezida Kagame yavuze ku bibazo biri mu mupira w’u Rwanda akwiye kuba impamvu ikomeye yo gutuma buri wese uwufitemo uruhare “yibaza kandi akababazwa n’aho awugejeje.”
Ati “Niba uri umuyobozi, umutoza, umukinnyi, uwahoze ari umukinnyi, umusifuzi, umunyamakuru, umuterankunga cyangwa undi wese ufite aho ahuriye n’umupira w’amaguru, ukwiye kumva utewe ipfunwe, ikimwaro n’agahinda kuba, nyuma y’imyaka myinshi, umupira wacu ugikomeje kuvugwamo amatiku, inzangano, amakimbirane, imico n’imyitwarire mibi, intugunda no kutagira igenamigambi rihamye kandi rifite icyerekezo.”
Mu butumwa burebure, yakomeje agira ati “Reka tuvugishe ukuri: Ikibazo si icyo Perezida Kagame yakorera umupira wacu—twese tuzi ko ntacyo atakoze. Ikibazo ni icyo twe, abagize umuryango mugari w’umupira w’amaguru, twananiwe kwikorera.
Ese koko twananiwe gukemura ibibazo byacu? Cyangwa hari ibyo tuzi neza ariko tudashaka cyangwa tutagira ubutwari bwo guhangana na byo?
Niba aya magambo ya Perezida Kagame ataduteye ipfunwe, ngo anatubabaze kandi aduhangayikishe, byaba ari ikimenyetso cy’uko tutazi ibyo turimo ahubwo natwe ubwacu twamaze kuba ikibazo.
Umupira w’amaguru w’u Rwanda ugomba kuva muri aka kavuyo n’akajagari umazemo imyaka itagira ingano. Igihe kirageze ngo tureke urwitwazo no gushakisha uwo twomekaho ibi cyangwa biriya, ahubwo buri wese yirebe mu ndorerwamo, afate inshingano, maze dushyire hamwe dukemure ibibazo byacu.
Niba koko dukunda kandi dusobanukiwe n’umupira w’amaguru, inshingano yacu ni uguhesha agaciro icyizere n’inkunga Perezida Kagame yakomeje guha umupira wacu, dushyize hamwe mu gukemura ibi bibazo bya karande no kubaka umupira w’amaguru ukwiye u Rwanda.”
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Umukuru w’Igihugu yavuze ko yiteguye gukomeza gufasha mu iterambere rya ruhago ariko hakagira ibikosoka.
Inkuru bifitanye isano: Perezida Kagame yavuze icyatumye ahagarika amafaranga yahaga abo mu mupira w’amaguru
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!