Abantu b’ibyamamare batandukanye yaba muri filime, imiziki na politiki, bitabiriye ku bwinshi ibirori bifungura Igikombe cy’Isi cya 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye ibirori byo kwakira Igikombe cy’Isi nk’uko byakozwe muri Mexique na Canada byifatanyije kucyakira.
Ni ibirori byabereye kuri Los Angeles Stadium, bikurikirwa n’umukino wo mu Itsinda D warangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitsinze Paraguay ibitego 4-1.
Mu bakurikiye uyu mukino harimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, wari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
Hari kandi umunyabigwi mu mupira w’amaguru akaba n’umwe muri ba nyiri ikipe ya Inter Miami, David Beckham n’umugore we, Victoria Beckham, bari kumwe na Tom Cruise wamenyekanye mu gutunganya filime no kuzikina.
Umuhanzi Katy Perry yifashishijwe mu gususurutsa abafana bakurikiye ibirori, ariko mu gihe cy’umukino yari afatanye agatoki ku kandi n’umukunzi we Justin Trudeau wahoze ari Ministiri w’Intebe wa Canada.
Umunyemari ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Gates, na we yari muri stade, aho yari kumwe na Brad Pitt, umukinnyi ukomeye wa filime akanazitunganya.
Leonardo DiCaprio, Sofía Vergara, Anya Taylor-Joy, Dylan Sprouse n’umugore we, Barbara Palvin bamenyekanye muri filime zitandukanye bari muri ibi birori, byarimo n’umunyamakuru wamamaye cyane muri Amerika, Paris Hilton.
Umuririmbyi Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber na bo bari mu bari bashyigikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Usibye Katy Perry waririmbye, abandi baririmbye ni LISA, Anitta, Rema, Future na Tyla wanaririmbye mu birori byo gutangiza iri rushanwa ku nshuro ya mbere muri Mexique.
Ibindi byamamare byakurikiye umukino harimo Rob Lowe, Paris Hilton, Jaafar Jackson, Gerran Howell na Taylor Dearden, Becky G, Will Forte, William Stanford Davis, Josh Peck n’abandi.
Well the real Justin Bieber has arrived at the FIFA WORLD CUP watching the opening ceremony of USA Vs PARAGUAY with his wife Hailey and billionaire Michael Rubin✨🤍. https://t.co/itP3g43BBJ pic.twitter.com/DzcSdCf3Er
— penny (@swappenny) June 13, 2026
⚽️ HOLLYWOOD IS HERE FOR THE USMNT! 🇺🇸
Tom Cruise and David Beckham leading the star-studded crowd at SoFi Stadium for the #WorldCup2026 opener is absolute magic,
That 4-1 victory against Paraguay proved this team is ready for the global stage,
The energy in LA was… pic.twitter.com/F4Nhtw5kof
— Shitik (@RitikV2) June 13, 2026
IShowSpeed thrilled as FIFA President Gianni Infantino tells him he can be FIFA President at the next game he attends😳😇🥰🥰
Mensan Burna I LOVE GOD Brace Balogun Omo USA Man of the Match Pulisic World Cup Team USA Speed Captain America #USAPAR Elon Musk pic.twitter.com/EDDp3qCLHA
— 🎙️EasyGist 🇳🇬 (@Easy_Ezekiel_) June 13, 2026
Dylan Sprouse and Barbara Palvin are all smiles at the USA-Paraguay FIFA World Cup match.✌️ pic.twitter.com/TN9Ev6UrpX
— E! News (@enews) June 13, 2026
Damn, Katy Perry & Justin Trudeau looking FINE at the World Cup pic.twitter.com/ogigf0wqY8
— kanishk (@kaxishk) June 13, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!