IGIHE

Ibrahim Djingarey wa Rayon Sports agiye kumara ukwezi adakina

0 13-09-2026 - saa 11:50, Iradukunda Olivier

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko umukinnyi wayo wo mu kibuga hagati, Ibrahim Djingarey, azamara ukwezi n’icyumweru kimwe atari mu kibuga kubera imvune.

Ibi ni ibyemejwe n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, nyuma yo kunganya na Panthère Sportive du Ndé 0-0.

Ni umukino wasize Rayon Sports itabonye intsinzi, ariko ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, aho izahura na FC Black Bulls yo muri Mozambique.

Ni imikino itazagaragaraho Ibrahim Djingarey, kuko yagize ikibazo cy’umugongo bitegura Panthère Sportive du Ndé, cyatumye asaba ikiruhuko cyo kwita ku burwayi bwe nk’uko byemejwe na Gakwaya Olivier.

Ati “Abandi bakinnyi twaburaga ubu barahari, utazagaragara ni Ibrahim Djingarey kuko yasabye ikiruhuko ngo akurikiranwe n’abaganga. Umukino wa Mukura uzagera na we ahari.”

Kudakina uyu mukino, bivuze ko Djingarey w’imyaka 20 atazanakina izayibanziriza ya BK Pro League, harimo uwa Sunrise uteganyijwe ku wa 17 Nzeri n’uwa Gorilla FC uteganyijwe ku itariki ya 9 Ukwakira 2026.

Rayon Sports izahura na Mukura VS ku wa 28 Ukwakira 2026.

Ibrahim Djingarey agiye kumara ukwezi adakina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza