IGIHE

Haringingo yijeje Aba-Rayons Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026

0 5-08-2026 - saa 09:37, Iradukunda Olivier

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko yiteguye gutanga imbaraga ze zose zishoboka kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 iheruka mu myaka 28.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma yo gutsinda umukino wa ½ cya CECAFA Kagame Cup, asezerera Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ku bitego 3-1. Ni intsinzi ya gatandatu yikurikiranya akina n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Yavuze ko uyu ari umukino Gikundiro yagombaga gutsinda kuko bakinaga n’ikipe bazi.

Ati “Jamus FC ni ikipe ikomeye cyane, ntekereza ko mu mikino yose twakinnye uri mu mikino yatugoye. Icyo twakoze ni ukuganiriza abakinnyi tukabategura mu mutwe hanyuma tukagera ku mukino wa nyuma.”

Haringingo yagaragaje ko Gor Mahia yo muri Kenya bazahurira ku mukino wa nyuma ari ikipe ikomeye ariko y’inshuti kuri Rayon Sports, ariko mu kibuga bazakora byose bagaha Rayon Sports Igikombe cya CECAFA Kagame Cup iheruka mu 1998.

Ati “Gor Mahia ni ikipe nkuru kandi ni ikipe nziza, rero ni umukino uzaba ukomeye cyane. Ni abavandimwe na bo banyotewe iki gikombe, yaba bo bamaze imyaka 41, natwe tumaze imyaka 28 twese ni myinshi.”

“Ni umukino uzashimisha abantu kuko tuzakina neza n’imbaraga zose kugira ngo tubone igikombe. Turi kuba hamwe kuri hoteli, twabasabye kugera ku mukino wa nyuma kugira ngo tuzahure. Uzaba ari umukino w’ishiraniro ariko nanone uhuza amakipe y’inshuti. Turi inshuti ariko mu kibuga bizaba bitandukanye.”

Umukino uheruka guhuza Rayon Sports na Gor Mahia wabaye ku Munsi w’Igikundiro, icyo gihe iyi kipe yo mu Rwanda ikaba yaratsinze ibitego 2-0.

Haringingo yijeje Rayon Sports gutwara CECAFA Kagame Cup iheruka mu 1998
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza