Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yagaragaje ko abakinnyi be biteguye guhangana na Al Hilal SC muri CECAFA Kagame Cup, kugira ngo badakurikira APR FC yasezerewe mu irushanwa nyamara u Rwanda rwararyakiriye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru gitegura umukino wa gatatu mu Itsinda C rya CECAFA Kagame Cup 2026 iri kubera mu Rwanda.
Haringingo yabajijwe ku buryo yiteguye uyu mukino, avuga ko ari utagomba kugaragaraho amakosa kuko bagiye gukina n’ikipe ikomeye, ariko badafitiye ubwoba.
Ati “Ni ukuvuga ko tugomba gutsinda cyangwa kunganya, kuko nidutsindwa tuzavamo. Al Hilal SC ni ikipe ikomeye ariko natwe tumaze gukina imikino myinshi, icyizere kimaze kuzamuka.”
“Nta bwoba dufite kuko tuzaba twiteguye umukino. Na bo bazaza bashaka kubona amanota kugira ngo bakomeze kuba ikipe ya mbere mu itsinda. Umukino uzaba uryoshye kuko uzaba ufunguye.”
Haringingo watsinze imikino iheruka irimo uwa KVZ SC yo muri Zanzibar n’uwa Tusker FC yo muri Kenya, yavuze ko gusezererwa kwa APR FC mu irushanwa byabashyize ku gitutu cyo kudatuma amakipe yose yo mu Rwanda aviramo rimwe atarenze amatsinda.
Ati “Ikipe zose zo mu Rwanda twese tuviriyemo rimwe ntibyaba ari byiza. Ni cyo gituma tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze, noneho Rayon Sports ikomeze guhagararira u Rwanda.”
“Igitutu tukiriho ariko tuzakomeza guhangana na cyo. Abakinnyi mbafitiye icyizere kuko nabaguze mbazi, kandi n’ibyo bamaze kunyereka biragaragaza ko bazamfasha.”
Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal SC uzabera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, ukazatangira Saa Moya. Amakipe yombi nanganya azakomeza, nihagira itsindwa ivemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!