Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yagaragaje ko azi neza ko Muhire Kevin azabwira Jamus FC imibereho n’imikinire y’iyi kipe yahozemo, bityo agiye gushaka ubundi buryo azakina na yo akagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup.
Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Kanama 2026, ni bwo Rayon Sports izakina na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo mu mukino wa ½ cya CECAFA Kagame Cup 2026, uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu kiganiro Haringingo Francis Christian yagiranye n’itangazamakuru ku myiteguro y’uyu mukino, yavuze ko kuba Muhire Kevin wabaye kapiteni wa Rayon Sports mbere yo kujya muri Jamus FC, biri mu bizakomeza umukino.
Ati “Kuba tuzakina na Jamus harimo Umunyarwanda Muhire Kevin, azi Rayon Sports neza, yarayibereye kapiteni igihe kinini, ari n’umukinnyi w’umunyamwuga, azakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ye itsinde.”
“Azabaganiriza umupira wo mu Rwanda, azi na byinshi muri Rayon Sports. Turabizi rero ko umukino uzaba utoroshye, ni yo mpamvu tugiye kureba ikindi twakora kugira ngo tuzabone intsinzi.”
Haringingo kandi yavuze ko ikipe azakina na yo itandukanye n’iyo bahuye mu mikino ya gicuti akayitsinda ibitego 3-0, kuko yiyubatse ikanongeramo abakinnyi benshi bashya.
Ati “Nyuma y’uko dukinnye umukino wa gicuti yahinduye abakinnyi benshi, hafi ½ cyabo. Nibaza ko uzaba ari umukino umeze neza kandi uzaba ukomeye. Turi kwitegura nka Rayon Sports kandi tuzakinira mu Rwanda imbere y’abafana bacu.”
Muri Kamena 2025 ni bwo Muhire w’imyaka 27, yagiye muri Sudani y’Epfo nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports. Ni amasezerano yarangiye ayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona no mu Gikombe cy’Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!