Binyuze muri Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa, mu bana bari hagati ya 160 na 200 bakinira ku Gitikinyoni, hatoranyijwemo batanu bafite impano zidasanzwe mu gukina umupira w’amaguru.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza 2021, ku munsi wa gatatu wa ”6 Aside Street Football Tournament 2021", umushinga ugamije gufasha abana biganjemo abo ku muhanda kubyaza umusaruro impano bafite zo gukina umupira w’amaguru, bakanavanwa mu buzima bubi.
Cyari kitabiriwe n’abarimo Kamanzi Karim nk’uwakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda mu myaka yo ha mbere.
Jimmy Mulisa yabanje kuganiriza aba bana abibutsa ko kuba bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ari ikintu cy’ingenzi kuri bo, ariko ko bayibyaza umusaruro baramutse bumviye ababatoza n’ababyeyi babo.
Abana bari hagati ya 160 na 200 ni bo bari bitabiriye iki gikorwa. Ikibuga cyagabanyijwemo kabiri, buri kipe yabaga ifite abakinnyi 10 bakinaga iminota 15 yarangira iyatsinzwe ikavamo.
Mu gusoza havumbuwe abana batanu bitwaye neza kurusha bagenzi babo bafite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru. Abo ni Manishimwe El-Shadai, Shumbusho Yussuf, Uwimana Christian, Tuyishimire Abouba na Kamoso. Aba biyongera ku bandi bagiye batoranywa mu bice bya Nyagatovu na Kinyinya.
Jimmy Mulisa yongeye kuvuga ko ikimuraje ishinga ari ugufasha abana b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w’amaguru.
Ati “Iyo mbonye ukuntu abana bitabiriye ibi bintu biranshimisha. Impamvu nagiye muri iyi gahunda, ni ukureba ukuntu nafasha aba bana ngo menye ibibazo byabo, menye ukuntu babayeho ariko nshakisha impano zabo. Njyewe ndabizi ko mu mupira impano zuzuye.”
Yakomeje agira ati “Hano hantu wabibonye twari tuzi ko hashobora kuza abana bageze kuri 50 ariko haje abari hagati ya 160 na 200 bafite inyota yo gukina umupira, ariko babuze umuntu ubakurikira. Ndishimye, ndakomeza kubakorera ubuvugizi. Mwabonye ko hari abafite ibibazo bitandukanye, hari inzego umuntu ashobora kwegera kugira ngo zibafashe.”
Abana baganiriye na IGIHE , bavuze ko ari iby’agaciro kubona umuntu nka Jimmy Mulisa aza kubasura akabafasha kuzamura impano zabo, kandi bamwe muri aba bana bizeye ko bazavamo abakinnyi bakomeye nk’uko Shumbusho Yussuf na Tuyishimire Abouba babivuze.
Shumbusho yagize ati “Mu myaka itatu cyangwa ine nifuza kuzaba nkina mu Cyiciro cya Mbere. Umukinnyi ndeberaho ni Manzi Thierry. Kubona Jimmy Mulisa hano biratunezeza bigatuma tugira intego yo kuba twazagira natwe aho tugera. Nizeye ko umupira uzaba akazi kazantunga n’umuryango wanjye.”
Tuyishimire Abouba, we yagize ati “Umupira nasanze ari impano yanjye. Ndashaka kuzaba umunyezamu nanjye nzakinire Amavubi. Kubona Jimmy Mulisa hano bidufasha kugira intego kuko tuba tubona uwakinnye umupira mu Amavubi, tuba twarumvishije aza kutuganiriza, bituma tigira intego natwe ngo dukore cyane tuzatere ikirenge mu cye. Ndashaka kuzaba umunyezamu nka Kimenyi Yves, ni we cyitegererezo cyanjye.”
Mutegetsi Silas watangije Irerero ryo ku Gitikinyoni mu 2010, yavuze ko havuye abana benshi barimo Bizimana Yannick ukinira APR FC, ari yo mpamvu bizeye ko hazava n’abandi.
Abana beza bazatoranywa, bazafashwa kubyaza umusaruro impano zabo biciye mu bufatanye bwa Umuri Foundation na AS Kigali FC, ndetse n’andi marerero.
Kuri iki Cyumweru, tariki 12 Ukuboza 2021, iki gikorwa cyakomereje mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos.
Biteganyijwe ko tariki 22 Ukuboza 2021, ari bwo iki gikorwa kizasozwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma kuzenguruka ibice bitandatu bigize Umujyi wa Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!