IGIHE

Hagiye hanze ibaruwa yo kwibazwaho Infantino yandikiye Argentine

0 26-07-2026 - saa 07:27, Iradukunda Olivier

Ibaruwa ya Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yandikiye Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Argentine (AFA), Claudio Tapia, amushimira kubera imyitwarire y’Igihugu cye mu Gikombe cy’Isi cya 2026, yatunguranye mu gihe iki guhugu kiri gukurikiranwa na FIFA.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine ni imwe mu makipe ari kuvugwaho amanywa n’ijoro nyuma y’uko isezerewe na Espagne ku gitego 1-0, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Kuri ubu inkuru igezweho ni iy’ibaruwa ya Gianni Infantino yandikiye iki gihugu, agishimira uko cyagaragaje imyitwarire myiza mu irushanwa, nubwo cyasoreje ku mwanya wa kabiri.

Ni ibaruwa yanditswe nyuma y’umunsi umwe irushanwa rirangiye, isaba Perezida wa AFA gushimira abakinnyi n’abatoza ku bw’akazi keza bakoze mu irushanwa.

Igira iti “Perezida, ejo ku itariki ya 19 Nyakanga 2026, kuri New York New Jersey Stadium, Argentina yegukanye umudali wa Feza w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’umukino mwiza na Espagne.”

“Ndashaka kubashimira byimazeyo kubera umusaruro mwabonye. Ni ibihe bitazibagirna muri ruhago. Urwego rwagaragajwe na Albiceleste na rwo rwatumye iri rushanwa riba iritandukanye rinakurura miliyoni z’abantu batuye Isi. Guhozaho mu byo mukora, bigaragaza ubunyamwuga no kwitonda.”

Ibaruwa ya Infantino yagiye hanze mu gihe umukino wa nyuma warangiye benshi bashinja imyitwarire mibi Argentine, dore ko abakinnyi bayo barwanye harimo na Leandro Paredes wasagariye bikomeye myugaririo wa Espagne, Eric García.

Myugariro wa Argentine, Nahuel Molina, na we yari mu bushyamirane bwabaye nyuma y’umukino, aho yagaragaye ashaka gukubita Rodri ubwo uyu Kapiteni wa Espagne yirukaga ajya kwishimira intsinzi y’ikipe ye.

Molina yabaye nk’ukubise Rodri mu nda, bituma uyu mukinnyi wa Manchester City arakara cyane, asubira inyuma yihuta kugira ngo bahangane.

Uretse ibyo, myugariro wa Argentine, Nicolas Otamendi w’imyaka 38, na we wari warakaye cyane, yegereye Rodri kugira ngo baganire ku magambo we na Aymeric Laporte bari batangaje mbere y’umukino ku bijyanye n’umusifuzi.

Nyuma yaho, Umutoza Wungirije wa Argentine, Roberto Ayala, wagize amateka akomeye mu gihe yari umukinnyi, yagaragaye akubita igipfunsi umukinnyi usatira izamu wa Espagne, Dani Olmo, bituma Garcia yinjira hagati yabo kugira ngo abatandukanye.

Ibi byatumye Akanama gashinzwe imyitwariro muri FIFA, kicara kugira ngo gasuzume amashusho n’ibindi bimenyetso, harebwe niba hari amakosa yabayeho hagire abayahanirwa.

Si ibyo gusa kandi kuko Argentine yashinjwe kuvanga umupira w’amaguru na politiki, ubwo abafana bayo binjirana mu kibuga ibyapa muri stade bigaragaza ko ibirwa bya Falkland ari ibyayo nubwo bicungwa n’Abongereza.

Ikindi kandi ni uko Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), ruri gukusanya ubuhamya n’inyandiko zirebana n’ibikorwa AFA yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe kumenya niba nta byaha birimo iyezandonke cyangwa uburiganya bukoresheje amabanki byaba byarabaye mu mikorere yayo n’ikigo cya TourProdEnter LLC.

Gianni Infantino yashimiye Argentine ko yagaragaje imyitwarire myiza mu Gikombe cy'Isi cya 2026
Gianni Infantino yandikiye Claudio Tapia amushimira ko igihugu cye cyatumye Igikombe cy'Isi kigenda neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza