Umutoza Habimana Sosthène yasubiye muri Rayon Sports FC aho azaba akora nk’Umutoza Wungirije Haringingo Francis.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yongeye kugirira icyizere Habimana Sosthène, imuha akazi ko kuyibera umutoza wungirije nyuma yo gutandukana na Lomami Marcel.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, ni bwo Rayon Sports yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza ko ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Mu kwiyubaka yabanje gutandukana n’abatoza yari isanganywe batari ku rwego rwo gutoza amarushanwa mpuzamahanga, barimo Lomami Marcel wari umwungiriza na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.
Lomami yasimbujwe Habimana wabaye muri Rayon Sports mu 2014 ubwo yari umutoza wungirije, ndetse mu 2015 ayitoza nk’Umutoza Mukuru ariko w’umusigire.
Mbere yo gusubira muri iyi kipe, yabaye Umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, atoza Ikipe y’u Rwanda y’Abagore, ndetse n’ibyiciro binyuranye by’abato.
Ubwo aheruka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yatozaga Musanze FC, ariko akaba yaranabaye Umutoza Mukuru w’Amagaju FC.
Asanze Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian, ifite abandi batoza bashya bazakorana na we barimo Dusange Sacha na we wungirije, Hugo Tricárico utoza abanyezamu na Serge Mwambali wongerera imbaraga abakinnyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!