Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickels, agiye gukabya inzozi ze zo kuva mu bwana ubwo azaba akina umukino wa UEFA Champions League ahura na Manchester United, ikipe yakunze kuva akiri muto.
Uyu mukinnyi w’imyaka 32, yitezweho gutangira mu busatirizi ubwo ikipe akinira ya Sabah yo muri Azerbaijan izaba yasuye Manchester United ku wa Kane, mu mukino wa mbere wa ‘League Phase’ ya Champions League y’uyu mwaka. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Old Trafford guhera Saa 21:00 ku isaha y’i Kigali.
Mickels yabwiye BBC World Service ati “Nkurikirana imikino yose ya Manchester United iyo mbishoboye. Ni yo kipe twifuzaga guhura na yo kurusha izindi muri tombola. Kuba tuzakinira na yo kuri Old Trafford bituma birushaho kuba byiza.”
Yakomeje agira ati “Manchester United ni imwe mu makipe akomeye ku Isi, ku buryo kuzajya ku kibuga cyayo ari ibihe nzahora nibuka.”
Muri Kanama, ubwo Sabah FK yatomboraga Manchester United mu makipe izahura na yo, uyu mukinnyi yagaragaye mu mashusho y’ikipe yishimye bidasanzwe.
Ukuntu abakinnyi ba Sabah , ikinamo Joy Lance Mickels bishimiye gutombora amakipe ya Barcelona, Arsenal na Man Utd 😂
Mu gihe abandi baba batinye ibi bikipe!
Aba ubu nti bazigendera nk’abagenzi koko? pic.twitter.com/bKMsdSavMo
— Rigoga Ruth (@rigogaruth) August 27, 2026
Mickels uri gukinira Sabah yo mu Mujyi wa Masazir ku nshuro ya kabiri, yagize uruhare rukomeye mu kuyifasha gutwara igikombe cya Shampiyona ya Azerbaijan no kugera muri Champions League ku nshuro yayo ya mbere mu mateka.
Mu mikino yo gushaka itike, Mickels yatsinze ibitego bine, afasha iyi kipe yashinzwe mu myaka icyenda ishize gukomeza nyuma yo gukina imikino ine y’amajonjora.
Kimwe muri ibyo bitego ni icyo yatsinze mu minota ya nyuma y’umukino wahuje Sabah na Hapoel Be’er Sheva yo muri Israël, aho yacyinjije ku munota wa 94 bituma umukino ujya mu minota 30 y’inyongera, mbere y’uko Sabah ikomeza ku ntsinzi y’ibitego 6-4 mu mikino yombi.
Agaruka kuri uku kubona itike, Mickels yagize ati “Kugera muri Champions League ni amateka akomeye kuri Sabah, kandi gutangirira kuri Old Trafford bituma birushaho kuba ibintu bidasanzwe.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo tugiyeyo gusa kugira ngo twishimire ikirere cyaho. Turashaka guhatana, guhagararira ikipe yacu na Azerbaijan mu buryo bwiza kandi tukerekana ko dukwiye kuba muri iri rushanwa.”
Gukorera amateka u Rwanda
Mickels yakuriye mu Budage, aho yavukiye, akahakurira ndetse akaba ari ho atangirira ruhago ye akina mu byiciro byo hasi. Yigeze kandi gukina mu Buholandi no muri Arabie Saoudite.
Yakiniye Sabah bwa mbere hagati ya 2021 na 2023, mbere yo gusubira muri iyi kipe nyuma y’imyaka ibiri.
Ati “Umwuga wanjye ntabwo wabaye inzira yoroshye cyangwa igororotse. Nakinnye mu byiciro bitandukanye ndetse no mu bihugu byinshi. Ariko buri kintu cyose cyanyigishije kandi cyamfashije gukura nk’umukinnyi ndetse nk’umuntu.”
Uyu mukinnyi yemerewe gukinira u Rwanda binyuze ku babyeyi be, ndetse yakinnye umukino we wa mbere mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, muri Werurwe uyu mwaka.
Biteganyijwe ko Joy-Lance Mickels azaba umukinnyi wa mbere ukomoka mu Rwanda ukinnye mu cyiciro nyir’izina cya Champions League.
Ati “Nishimira cyane inkomoko yanjye y’u Rwanda. Guhagararira u Rwanda nkina muri Champions League ni ikintu kidasanzwe cyane.”
Yongeyeho ati “Nizeye ko urugendo rwanjye ruzafasha abakinnyi bato b’Abanyarwanda kwizera ko gukora cyane, kwihangana no kugira icyizere bishobora kubageza ku rwego rwo hejuru muri ruhago.”
Guhangana n’ibihangange by’i Burayi
Nyuma yo gutangirira UEFA Champions League kuri Old Trafford, Sabah izahura n’andi makipe akomeye arimo Borussia Dortmund na FC Barcelone, yose yegukanyeho iri rushanwa.
Kubera ko Stade yayo itujuje ibisabwa na UEFA, biteganyijwe ko Sabah izakira iyo mikino kuri Stade Olympic ya Baku.
Iyi kipe kandi izasubira mu Bwongereza ku mukino wayo wa nyuma, aho izahura na Arsenal ifite igikombe cya Premier League.
Mickels yavuze ko buri mukino wa Champions League uba udasanzwe kuko uba uhuza amakipe n’abakinnyi beza ku Mugabane w’u Burayi.
Ati “Birumvikana ko Manchester United na Barcelone zihita ziganza kubera amateka n’izina zifite ku Isi. Gukina kuri Old Trafford no kwakira Barcelone i Baku ni ibintu buri mukinnyi yifuza.”
Yasabye ariko ko buri mukino ugomba guhabwa agaciro.
Ati “Tugomba kubaha buri kipe duhanganye kandi buri mukino uzaduha amahirwe yo kwisuzuma ku rwego rwo hejuru.”
Gukora amateka azahora yibukwa
Mickels yatsinze ibitego 19 ubwo Sabah yatwaraga igikombe cya Shampiyona ya Azerbaijan ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize, ariko azi ko ikipe ye izaba iri mu makipe adahabwa amahirwe muri Champions League.
Ku bwe, kugera muri iri rushanwa ni “amahirwe akomeye mu mateka.”
Ati “Turashaka guhatana muri buri mukino no kugaragaza ubushobozi bwadufashije kugera aha. Tuzi ko urwego ruzaba ruri hejuru cyane, ariko twizera ikipe yacu.”
Yongeyeho ati “Turashaka kunguka ubunararibonye, guha abafana bacu ibihe bazibuka no kubona amanota menshi ashoboka.”
Umutoza wa Sabah, Valdas Dambrauskas, na we afite amateka yihariye kuko yakoresheje amafaranga yatsindiye mu kiganiro cyo muri Lithuania cyitwa “Who Wants to Be a Millionaire?” kugira ngo yubake umwuga we muri ruhago.
Mickels yavuze ko nubwo gukina Champions League ari ibyishimo ku bakinnyi bose n’abandi ba Sabah, bafite intego yo kugira icyo basiga muri iri rushanwa.
Ati “Turashaka gukoresha neza aya mahirwe, twishimira uru rugendo ariko tunakomeza gukura nk’ikipe. Intego yacu ni ukuvayo dufite amanota kandi tugoye buri wese tuzahura.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!