Guinée yatangaje ko yatanze kandidatire yo kwakira imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika (CAN) mu 2032 no mu 2036.
Itangazo rya Guverinoma ya Guinée rivuga ko Minisitiri w’Intebe Amadou Oury Bah yashyize umukono ku busabe bw’iki gihugu bwo kwakira amarushanwa ya CAN azaba mu 2032 no mu 2036. Guverinoma yavuze ko iyi dosiye yateguwe hashingiwe ku isesengura ry’ibisabwa byose kugira ngo igihugu gishobore kwakira iri rushanwa rikomeye.
Minisitiri w’Intebe Amadou Oury Bah yavuze ko Guinée yeteguye dosiye ikomeye yaturutse ku myiteguro n’ubushakashatsi ku byangombwa bikenewe mu gutegura amarushanwa nk’aya. Yongeyeho ko iyi gahunda ijyanye n’icyerekezo cya Perezida Mamadi Doumbouya cyo gutuma Guinée iba igihugu gishobora kwakira ibirori bikomeye mpuzamahanga by’imikino.
Mamadi Doumbouya yafashe ubutegetsi mu 2021 binyuze mu ihirikwa ry’ubutegetsi, nyuma aza gutorerwa kuyobora igihugu mu Ukuboza 2025. Kugeza ubu, Guinée ntirakira imikino ya nyuma ya CAN, ndetse ikipe y’igihugu “Syli National” ntiyitabiriye amarushanwa ya CAN abiri aheruka.
Iki gihugu gifite amateka muri iri rushanwa, aho mu 1976 cyageze ku mukino wa nyuma wabereye Addis Ababa, aho cyatsinzwe na Maroc nyuma yo kunganya umukino wabahuje ubusa ku busa.
Kuva mu 2028, CAN izajya iba buri myaka ine aho kuba buri myaka ibiri nk’uko byari bisanzwe. Mu bahatanira kwakira CAN 2032 harimo na Mali, Niger na Burkina Faso, nk’uko byatangajwe n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’ibi bihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!