Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi gukotana bagakura intsinzi i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ni bwo Gen Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, mbere y’uko berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gukina na FC Les Aigles du Congo mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Yabwiye abakinnyi ko uyu ari umukino usaba imbaraga, ariko bakwiriye gutanga byose bagahesha ishema ikipe n’abafana bayo.
Yagize ati “Ni ugukotana, maze umuhigo mukawuhigurira hakurya. Mufite umukino ku munsi w’ejo, uwo mukino ni nk’uwa nyuma kuri twe kandi intsinzi igomba kubonekera hariya hakurya i Lubumbashi, ibindi tukazahurira ku kibuga cy’indege tuje kubakirana ubwuzu ku bwo guhesha ishema ikipe n’abakunzi bacu.”
“Bibe byiza mwitwaye neza mu mukino ubanza, kuko ni rwo rufunguzo rwa byose. Uwo kwishyura tuzawukine twararangije ibyacu dufite n’umushyitsi mukuru.”
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri, ni bwo APR FC yahagurutse n’indege bwite yerekeza i Lubumbashi, mu gihe umukino uteganyijwe saa Cyenda kuri Frédéric Kibassa Maliba Stadium.
Ntabwo APR FC iza kugira hoteli n’imwe ijyamo yo muri RDC, ahubwo irahita ikomereza kuri stade, ndetse nyuma y’umukino ihite ikora urugendo ruyisubiza i Kigali.
Yatwaye byose nkenerwa, by’umwihariko ibyo kurya n’ibyo kunywa kubera kutizera umutekano wayo muri RDC, dore ko n’umukino washyizwe mu muhezo, aho uza gukinwa nta mufana uri muri stade.
Ikipe y’Ingabo yanze kujya muri RDC hakiri kare kubera kutizera umutekano wayo no kwirinda icyorezo cya Ebola kiri mu bice bitandukanye by’icyo gihugu. Nyuma y’umukino abakinnyi ntibemerewe kugurana imyambaro.
Bivugwa ko abayobozi ba APR FC bayiherekeza n’abaza kuba bari ku ruhande rwa FC Les Aigles du Congo, bicara mu myanya itandukanye mu rwego rwo kwirinda ko havuka imvururu hagati yabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!