Myugariro w’ibumoso Ganijuru Elie yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yamukuye muri Bugesera FC mu 2022.
Ku Cyumweru, tariki 30 Kamena 2024 nibwo Gikundiro yatangaje ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano. Ni nyuma y’aho iyi kipe yifuje Ishimwe Christian wavuye muri Mukeba ariko bikarangira bananiwe kumvikana akerekeza muri Police FC.
Mu mwaka we wa mbere, Ganijuru yitwaye neza ndetse akina bihoraho ariko uwa kabiri ntabwo wamugendekeye nk’uwa mbere nyuma y’aho Bugingo Hakim agiye muri iyi kipe agasa nk’umutwaye umwanya.
Murera iteganya gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha, ikomeje kwiyubaka yongerera amasezerano abakinnyi beza isanganwe ari nako igura abashya.
Mubo imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wakuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!