Umukinnyi wo gusiganwa ku magare, Finlay Tarling, wakiniraga ikipe ya NSN Development Team yitabye Imana. Uyu aheruka gufasha ikipe ye kuba iya mbere yitwaye neza mu isiganwa rya Tour du Rwanda 2026.
Uyu mukinnyi yaguye mu mpanuka ikomeye yakoreye mu isiganwa rya Volta a Portugal, ubwo hakinwaga agace ka munani kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iri siganwa, ntibwagaragaje ubwoko bw’impanuka yahitanye uyu mukinnyi, ubwo we na bagenzi bakoraga urugendi rw’ibilometro 166,8 bituruka Melfaço bijya Fafe.
Gusa bivugwa ko yagonganye n’imodoka yari mu cyerekezo gitandukanye n’aho abakinnyi barimo bagana yinjiye mu muhanda, birangira agoganye na yo ahita yitaba Imana.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2026, ubwo yari mu isiganwa rya Tour du Rwanda, ndetse ni umwe mu bafashije ikipe ye kuba ikipe nziza mu isiganwa.
Mu Gace ka Gatandatu kasorejwe mu Karere ka Musanze, yabaye uwa kabiri inyuma ya mugenzi we bakinana, Itamar Einhorn, ndetse anafasha mugenzi we, Kretschy Moritz, kwegukana umwambaro w’umuhondo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!