Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko Gianni Infantino azongera kwiyamamariza kuriyobora nubwo akomeje guterwa imijugujugu na bamwe mu banyamuryango bayo.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ni bwo FIFA yashyize hanze itangazo rivuga ku byari bimaze iminsi bivugwa ko Infantino ashobora kutongera kwiyamamariza kuyiyobora.
Yagize iti “Nk’uko yabivuze muri Mata [2026], Perezida wa FIFA azongera yiyamamarize kuyiyobora mu matora ateganyijwe mu 2027. Ni ko bimeze, nta kintu cyahindutse Infantino aziyamamaza.”
Infantino watangiye kuyobora FIFA mu 2016, akomeje guterwa imijugujugu nyuma y’aho agaragaje umushinga yifuza wo kugurisha 20% by’imigabane y’amarushanwa ategura arimo ay’Igikombe cy’Isi.
Mu barwanyije Infantino harimo Aleksander Čeferin uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), wavuze ko adafite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora FIFA kuko ayoboza igitugu kandi mu nyungu ze bwite.
UEFA yatangiye gushaka n’undi mukandida uziyamamaza mu matora ya Werurwe 2026, akazahangana na Infantino kandi agashakirwa byibuze amajwi 106 muri 211 y’abanyamuryango ba FIFA.
Mu Ugushyingo 2026, ni bwo hazatangwa kandidatire ku biyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.
FIFA iri kuvuga ko iri guharabikwa na UEFA, kugira ngo inyungu nyinshi mu ziva mu mupira w’amaguru zikomeze kuba iz’amashyirahamwe y’i Burayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!