IGIHE

FIFA yashinje UEFA guharabika Infantino

0 4-09-2026 - saa 15:51, Iradukunda Olivier

Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ryagaragaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru i Burayi (UEFA), riyoboye ibikorwa byo kuriharabika no gusebya umuyobozi waryo, Gianni Infantino, rigamije kwikubira inyungu ziva mu mupira w’amaguru.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, nyuma yo kubona zimwe mu ngingo zikubiye mu kirego FIFA iri guteganya gutanga irega UEFA ikomeje kuyitera imijugujugu.

Umwuka mubi hagati ya UEFA na FIFA wavutse nyuma y’uko Gianni Infantino atangaje umushinga mushya wa FIFA Forward Enterprise (FFE) wari ukubiyemo kugurisha imwe mu migabane y’amarushanwa itegura harimo n’ay’Igikombe cy’Isi, ukinjiza miliyari 4,2$.

Nyuma y’aho amashyirahamwe menshi agaragaje uruhande abogamiyeho kuri uyu mushinga bikagaragara ko benshi batawushyigikiye, FIFA yarawuhagaritse.
Nubwo wahagaritswe ariko Aleksander Čeferin uyobora UEFA yakomeje kugaragaza ko FIFA n’umuyobozi wayo bafite intege nke, bityo hakwiriye gufatwa umwanzuro wo kumweguza no gushaka undi wazamusimbura.

Si ibyo gusa kuko UEFA yasabye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyiha amadosiye ibitse arimo ibimenyetso bishobora gushinja Infantino.

Mu kirego cyateguwe na FIFA, yagaragaje ko UEFA itanyuzwe no kuba amafaranga asigaye ava muri ruhago atakiba ay’amakipe n’ibihugu bikomeye i Burayi, ahubwo asaranganywa amashyirahamwe yose.

Ibyo byatumye Aleksander Čeferin afata umwanzuro wo gushaka imbaraga mu bamushyigikira, hanyuma akarwanya FIFA yivuye inyuma, agamije ko u Burayi bwigwizaho inyungu nini y’ibiva muri ruhago.

UEFA yabonye imbaraga mu Ishyirahamwe ryo muri Amerika y’Amajyepfo, iyo Hagati no mu Birwa bya Caraïbes (CONCACAF) n’iryo muri Azia (AFC), mu kwerekana ko byatakarijwe icyizere FIFA kubera umuyobozi wigwijeho inshingano zose.

FIFA yashinje UEFA kuyisebya igamije inyungu zayo bwite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza