Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko bitandukanye n’icyemezo cyari cyafashwe mbere, kuri ubu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 izitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ku wa 31 Kanama 2026 ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye tombola y’uburyo amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati azahura ahanganiye imyanya ibiri yo kujya muri iki Gikombe cya Afurika.
Ikipe y’u Rwanda yisanze mu Itsinda A iri kumwe na Ethiopia na Tanzania, muri aya majonjora azakinwa tariki 15-25 Nzeri 2026 i Dar es Salaam muri Tanzania.
Gusa bukeye bwaho, ku wa 1 Nzeri 2026, ubuyobozi bwa FERWAFA bwemeje ko Amavubi U-20 atazitabira ayo majonjora kubera kubura ingengo y’imari.
Iki cyemezo cyakiriwe bitandukanye n’abakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda, bamwe bibaza uburyo ushobora guteza imbere ruhago utubakiye ku bakiri bato ubashakira amarushanwa.
Bidatinze, Saa Tanu n’Igice z’ijoro rishyira ku wa 2 Nzeri, FERWAFA yatangaje ko habayeho impinduka ku buryo Amavubi U-20 azitabira imikino izabera muri Tanzania.
Iti “Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abaterengeje imyaka 20 (U-20) izitabira amarushanwa yo gushaka itike ya CAF U-20 AFCON mu Karere ka CECAFA, azabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva ku wa 15-25 Nzeri 2026.”
Yongeyeho iti “Andi makuru ajyanye n’imyiteguro ndetse na gahunda y’uko izitabira aya marushanwa azatangazwa mu gihe kiri imbere.”
🚨ITANGAZO🚨 pic.twitter.com/azTZcK8zfc
— Rwanda FA (@FERWAFA) September 1, 2026
Muri iyi mikino izabera muri Tanzania, amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ni yo azahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!