Umubiligi ufite inkomoko muri Algeria, Adel Amrouche, wahoze atoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’, yatsinze Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ku kuba ryaramwirukanye bidakurikije amategeko, ritegekwa kumwishyura miliyoni 530 Frw.
Muri Mutarama 2026, ni bwo FERWAFA yatangaje ko yahagaritse Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kubera impamvu zitandukanye.
Nyuma y’amezi abiri, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yemeje ko uyu mutoza yahise arega ishyirahamwe ndetse bari mu manza na we, kugira ngo hatangwe ubutabera.
Amrouche yareze FERWAFA ko yamwirukanye bidakurikije amategeko, kandi mu byo bamushinjaga nta cy’umusaruro cyari kirimo, gusa mu masezerano harimo ibindi yari gukora atakoze.
FIFA yanzuye ko uyu mutoza w’Umunya-Algeria ari we watsinze urubanza, ndetse FERWAFA yategetswe kumwishyura 530.280.000 Frw.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemereye IGIHE ko ryamaze guhabwa umwanzuro wa FIFA, ariko ryasabye ibisobanuro birambuye byashingiweho mu gufata icyo cyemezo.
Ryagize riti "Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA buremeza ko bwakiriye icyemezo cya FIFA cyamenyeshejwe Urwego rwacu, kijyanye n’urubanza rw’umurimo rw’uwahoze ari Umutoza Mukuru, Adel Amrouche.”
“FERWAFA iremeza ko yamaze kugeza kuri FIFA ubusabe busaba ko ihabwa inyandiko yuzuye kandi yanditse igaragaza impamvu n’ibyashingiweho mu gufata icyo cyemezo. Tuzasuzuma neza izo nyandiko zikimara gutangwa.”
Iri Shyihamwe ryongeyeho ko ryiteguye kujuririra uyu mwanzuro hashingiwe ku bisobanuro rizahabwa na FIFA.
Ryagize riti “Mu gihe hagitegerejwe kwakira no gusuzuma ibisobanuro birambuye by’icyemezo, FERWAFA irateganya gukoresha inzira zose zikwiye zemewe n’amategeko ndetse n’izijyanye n’imikino kugira ngo irengere inyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda."
"Niba ibisobanuro bizatangwa bigaragaza ko hakenewe kujurira, FERWAFA izatangira gahunda yo kubigeza mu Rukiko Mpuzamahanga rukemura Impaka zo muri Siporo (Court of Arbitration for Sport - CAS) mu gihe giteganywa n’amategeko kandi hakurikijwe amabwiriza abigenga.”
“Tuzakomeza gutanga amakuru arambuye ku bafatanyabikorwa bacu ndetse n’abaturage, nyuma yo kwakira ibisobanuro byanditse by’icyemezo no kubona inama z’abajyanama bacu mu by’amategeko ku ntambwe ikwiye gukurikira.”
Si ubwa mbere Adel Amrouche atsinze igihugu cyamwirukanye bidakurikije amategeko, dore ko no mu 2015, yatsinze Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya, ritegekwa kumwishyura miliyoni 1$.
Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.
Yasimbuwe n’Umwongereza Stephen Constantine w’imyaka 63, wahawe gutoza Amavubi mu myaka ibiri guhera muri Werurwe 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!