Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyikirije ibihembo bya miliyoni 464 Frw amakipe yitwaye neza muri amwe mu marushanwa ryateguye mu mwaka w’imikino wa 2025/26, ryizeza ko bishobora kongerwa mu mwaka w’imikino utaha.
Ikipe gikorwa cyabereye kuri hoteli y’iri Shyirahamwe [FERWAFA Accomodation Facilitiy] i Remera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena 2026.
Amakipe yashyikirijwe ibihembo ni umunani ya mbere mu BK Pro League, ayobowe na APR FC yatwaye Shampiyona, yose hamwe yahawe miliyoni 280 Frw mu gihe ubusanzwe hahembwaga ikipe ya mbere gusa ikabona miliyoni 25 Frw, aho ubu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahawe miliyoni 80 Frw.
Amakipe atandatu mu Cyiciro cya Kabiri mu Bagabo ayobowe na Sunrise FC, yahawe miliyoni 105 Frw, ayo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bagore ayobowe na Gakenke Ladies ahabwa miiyoni 36 Frw mu gihe abiri ya mbere mu Cyiciro cya Gatatu mu Bagabo n’Abagore, ayobowe na Imanzi FC na Amizero WFC, yo yagabanye miliyoni 4 Frw muri buri cyiciro.
Hatanzwe kandi ibihembo by’amakipe yitwaye neza mu Gikombe cy’Amahoro mu Bagabo cyegukanywe na APR FC, yose hamwe angana na miliyoni 20 Frw naho mu cyiciro cy’abagore, aho Igikombe cyegukanywe na Rayon Sports, hatangwa igiteranyo cya miliyoni 15 Frw.
Muri ibi bihembo byose bingana na miliyoni 464 Frw ntiharimo miliyoni 63 Frw yahawe amakipe atandatu yitwaye neza mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagore (Rwanda Women Super League) aho yatanzwe muri Mata ubwo iyo Shampiyona yari irangiye.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko ubwo bajyaga ku buyobozi mu mezi icyenda ashize, bari bafite intego yo kuzamura ibihembo kugira ngo byongere ireme ry’amarushanwa.
Ati “Tuzi ko umupira w’amaguru ukenera byinshi birimo amafaranga. Kuri bamwe ntahagije, ariko azabafasha kwitegura umwaka w’imikino utaha cyangwa bayakoreshe uko babyifuza.”
Yongeyeho ko we n’abo bafatanya mu buyobozi bwa FERWAFA, bifuza ko ibi bihembo byakomeza kuzamuka.
Ati “Ku bwanjye na Komite Nyobozi turi kumwe, bizagenda bizamuka kandi iyo ufite igicuruzwa ukagiha isura ikwiye, ugenda ubona n’abandi bantu baza ngo mufatanye muri icyo gikorwa. Tuzabyiga mu ngengo y’imari itaha, tuzabitangaza hakiri kare. Nubwo bitazamuka, dushobora kwagura amakipe ahabwa ibihembo.”
Uko amakipe yashyikirijwe ibihembo kuri uyu wa Gatanu:
Icyiciro cya Gatatu mu Bagore:
Icyiciro cya Kabiri mu Bagore:
Icyiciro cya Gatatu mu Bagabo:
Icyiciro cya Kabiri mu Bagabo:
Amakipe y’Abagabo mu Cyiciro cya Mbere:
Igikombe cy’Amahoro mu Bagore:
Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!