Irushanwa rya FERWAFA Super Cup ryabonye Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA PLC nk’umuterankunga mushya binyuze mu kinyobwa cyarwo cya Turbo King.
Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ingegabihe y’iri rushanwa rikinwa n’amakipe yitwaye neza.
Mu 2026 iri rushanwa rizakinwa ryitwa ’FERWAFA Turbo King Super Cup 2026’, rizakinwa n’amakipe ane, aho APR FC yabaye iya mbere izahura na Kiyovu Sports yabaye iya gatatu, Rayon Sports ya kabiri ihure na Police FC yabaye iya kane.
Imikino ya ½ iteganyijwe tariki ya 22 Kanama, naho umukino wa nyuma ube tariki ya 28 Kanama 2026. Irushanwa ryose rizabera muri Stade Amahoro.
Igikombe cya FERWAFA Super Cup giheruka cyegukanywe na APR FC inyagiye Rayon Sports ibitego 4-1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!