IGIHE

Faustin Usengimana na David Nshimirimana wa Mukura VS berekeje muri Zambia

0 4-03-2019 - saa 21:33, Ngabo Roben

Ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia yasinyishije abakinnyi babiri bavuye mu Rwanda, myugariro w’Umurundi Nshimirimana David wakiniraga Mukura VS na Usengimana Faustin wakoraga imyitozo muri Rayon Sports.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Zambia ikinwa n’amakipe 20 mu buryo bw’amatsinda abiri, rimwe rigizwe n’amakipe 10. Iyi kipe ya Buildcon FC iri ku mwanya wa Gatatu mu itsinda ‘B’.

Mu gihe iyi kipe yitegura gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona, umutoza wayo Tenant Chambo, yasabye abayobozi be kumugurira ba myugariro batatu none yamaze kubonamo babiri.

Yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri uwari kapiteni wungirije wa Mukura VS, David Nshimirimana w’imyaka 26.

Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Nshimirimana yaguzwe ibihumbi 20 by’Amadolari, naho ikipe ya Mukura VS ikaba yahawe ibihumbi bitandatu by’amadolari Kuko yari asigaranye amasezerano y’amezi atatu muri iyi kipe yo mu Karere ka Huye.

Buildcon FC yanasinyishije Faustin Usengimana, myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi wari umaze amezi atanu adafite ikipe nyuma yo gutandukana na Khaitan Sporting Club yo mu cyiciro cya kabiri muri Koweit ku mugabane wa Aziya.

Uyu myugariro w’imyaka 25 bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 10 by’Amadolari akazajya ahembwa ibihumbi bibiri by’Amadolari buri kwezi.

Faustin Usengimana yemereye IGIHE ko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe ariko afite intego yo kuva muri Zambia mu mpeshyi y’uyu mwaka ajya ku mugabane w’u Burayi.

Ati “Nibyo nasinye umwaka. Nifuzaga kujya gukina i Burayi hari n’ikipe twari twumvikanye ariko nsaba ibyangombwa bijya gukorerayo sinabibonera igihe. Nanze kwicara igihe kinini ntakora, nemera kujya gukina muri Zambia. Gusa ikipe yo ku mugabane w’u Burayi yanshakaga nshobora kuzayerekezamo mu kwa karindwi kuko amasezerano nasinye azanyemerera kugenda.”

Faustin Usengimana wari umaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports abaye umunyarwanda wa Gatatu ugiye gukina muri shampiyona ya Zambia nyuma ya Iranzi Jean Claude wakiniye Zesco United mu 2017 na Lomami Jean wakiniye Power Dynamos 2002-2005, National Assembly FC 2012 na Roan United FC muri 2013.

Buildcon FC yasinyishije Usengimana wari umaze amezi atanu nta kipe afite
David Nshimirimana yabarwaga muri ba myugariro beza kurusha abandi mu Rwanda
Faustin Usengimana yari amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports
Buildcon FC yo muri Zambia yasinyishije ba myugariro bavuye mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza