Fabián Ruiz na Pablo Martín Páez Gavira ‘Gavi’, baheruka gufasha Ikipe y’Igihugu ya Espagne, bakiriwe mu gace k’aho bavukiye, buri wese ahembwa ibilo by’inyanya bingana n’ibilo buri wese afite. Bose bagabanye inyanya 1000.
Ikipe y’Igihugu ya Espagne iheruka gutsinda Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Nyuma y’uko abakinnyi bakiriwe mu buryo bwa rusange, Fabián Ruiz na Gavi basubiye mu gace k’aho bavukiye kitwa Los Palacios y Villafranca, kugira ngo bashimirwe na benewabo.
Aka gace gatuwe n’abaturage bari munsi y’ibihumbi 40, kazwiho kweza inyanya zikunzwe cyane muri Espagne no mu bindi bihugu by’i Burayi zizwi nka ‘Bombón Colorao’.
Aba bakinnyi bombi bagenewe inyanya 1000 zingana n’ibilo 153. Fabián Ruiz yahawe ibilo 84,5 bingana n’ibilo afite, naho Gavi ahabwa ibilo 68,5 na byo bingana n’ibilo afite.
Ni ku nshuro ya mbere Gavi yari ahawe izi nyanya, ikaba inshuro ya kabiri kuri Fabián Ruiz kuko yazihawe mu 2024, ubwo Espagne yegukanaga Igikombe cya Euro.
Undi mukinnyi wo muri aka gace wahawe inyanya ni Jesús Navas González wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Espagne, agafatanya na yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2010.
😂🍅 FABIÁN Y GAVI RECIBEN SU PESO EN TOMATES DE LOS PALACIOS
⭐️ GAVI: 68,5 KG
⭐️ FABIÁN RUIZ: 84,5 KG👏🏼 El alcalde repite la iniciativa que les ha hecho conseguir a 3 campeones del mundo.
📹 @AlvarooSVQ pic.twitter.com/lagXwMzy0k
— Zona Mixta (@ZonaMixta__) July 21, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!