IGIHE

Etincelles FC yahagamye Rayon Sports yitegura Umunsi w’Igikundiro (Amafoto na Video)

0 9-08-2025 - saa 19:39, Nshimiyimana Eric

Etincelles FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.

Wari umukino wa gatatu Gikundiro ikinnye muri gahunda ya Rayon Week itegura Umunsi w’Igikundiro.

Uyu mukino watangiye utuje amakipe yombi yigana bikomeye n’uburyo bw’ibitego ari buke.

Ku munota wa 40, Ntarindwa Aimable yakoreye ikosa Niyonkuru Sadjati umusifuzi atanga coup franc.

Yatewe neza cyane na myugariro Ndonga Bivula Gedeon wari kure cyane y’urubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye, umunyezamu Mugisha Yves ntiyamenya aho umupira unyuze, atsinda igitego ku munota wa 41.

Igice cya mbere cyarangiye Etincelles FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Gikundiro yajyanye imbaraga itangira gukina isatira ariko abakinnyi b’iyi kipe y’i Rubavu bayibera ibamba.

Umukino warangiye Etincelles FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 uba uwa mbere itsinzwe muri itatu yakinnye muri Rayon Week.

Umukino wa mbere Gikundiro yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 i Nyanza, mu gihe ku wa Gatatu yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.

Umukino utaha ni uwo izakiramo Young Africans SC ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, muri Sitade Amahoro.

Ni umukino uzaherekeza ibirori by’Umunsi w’Igikundiro, iyi kipe itegura buri mwaka igamije kwereka abafana bayo abakinnyi izakoresha muri uwo mwaka w’imikino.

Myugariro Ndonga Bivula Gedeon watsinze igitego ahanganye na Tambwe Gloire
Tony Kitoga agerageza gufunga umupira
Nshimiyimana Emmanuel Kabange ahanganye n'abakinnyi ba Etincelles FC
Ntarindwa Aimable atera umupira imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza