Mperutse gukurikira ikiganiro ku rubuga rwa Doha Debates cyibandaga ku kibazo gikora ku mutima w’icyo umupira w’amaguru usobanuye mu isi ya none. Ikibazo abantu b’ingeri zitandukanye bagarutseho cyari iki: “Abafana b’umupira w’amaguru: ni abafatanyabikorwa cyangwa ni ibicuruzwa?”
Kimwe mu byavuzwe muri icyo kiganiro cyanteye kurushaho gutekereza ku kibazo maze igihe ntekerezaho. Umwanditsi akaba n’umuhanga mu mateka y’umupira w’amaguru, David Goldblatt, yasobanuye ko ‘club’ y’umupira w’amaguru irenze cyane ikipe ijya mu kibuga.
Yavuze ko club ari urwibutso rusange rwubakwa n’ibimenyetso, imigenzo n’inkuru bivuka mu mikoranire hagati y’ikipe, itangazamakuru n’abafana bayo.
Ibyo byahise binyibutsa uko amakipe yacu y’umupira w’amaguru ateye muri iki gihe. Ni amakipe angahe mu Rwanda koko yujuje icyo kuba club bisobanura?
Ni angahe yubakiye ku mateka, umwimerere, ibimenyetso, imigenzo n’inkuru bihuriweho n’abafana bayo? Ikindi kandi, ni abantu bangahe bari mu buyobozi bw’amakipe yacu bumva koko ko club atari ikipe ijya mu kibuga gusa?
Birababaje, ariko igisubizo ni iki: Amakipe ateye atyo si menshi, n’abayobozi ba byumva gutyo si benshi.
Amenshi mu makipe yacu asa n’aho ari udutsiko duto tw’abantu bake bayayobora, bakikijwe n’inshuti n’abandi bafitanye umubano wa hafi, akenshi badafite n’ubumenyi buhagije ku mupira w’amaguru. Amakipe menshi yitiriwe uturere, imijyi cyangwa ibigo runaka, ariko ugasanga nta sano ikomeye afitanye n’abo avuga ko ahagarariye.
Umubano w’amakipe n’amashuri, amakipe y’abato, urubyiruko rufite impano ndetse n’abafana, akenshi uba udakomeye cyangwa ukaba nta n’ubaho. Ibyo bituma tugira amakipe ahagararira ahantu mu izina gusa, aho kuba amakipe afite imizi mu baturage. Ingaruka zabyo ni amakipe akinira muri za stade nziza ariko zikaba zirimo ubusa!
Kugira ngo dusobanukirwe icyo twatakaje, ni ngombwa kureba aho umuco w’umupira w’amaguru w’u Rwanda waturutse.
Umupira w’amaguru wageze mu Rwanda utari igikoresho cy’imyidagaduro cyangwa amarushanwa gusa. Mu ntangiriro zawo, wagendanye n’uburezi, umuco n’imibereho y’abaturage.
Abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika bawinjije mu mashuri mu myaka y’i 1930, nyuma ukomeza gusakara no gutezwa imbere, bigizwemo n’uruhare rukomeye n’Umwami Mutara Rudahigwa III – wabaye umwe mu bantu ba mbere bakunze umupira w’amaguru mu Rwanda.
Amwe mu makipe ya mbere yashinzwe binyuze mu batware b’icyo gihe babisabwe n’Umwami Rudahigwa, kandi abenshi mu bubakiweho ayo makipe bari urubyiruko rw’Abanyarwanda rwanyuze muri Itorero ry’u Rwanda, rufite indangagaciro n’uburere byari bifite umwanya ukomeye mu muryango Nyarwanda w’icyo gihe.
Ni yo mpamvu abakinnyi bakera batabonwaga nk’abakinnyi gusa. Bari abantu batorejwe mu muco washyiraga imbere ubumwe, ikinyabupfura, kubahana, gukunda igihugu, gukora neza no gukorera hamwe. Izo ndangagaciro na zo zagaragaraga mu makipe bahagarariye.
Ikibazo cy’uburere n’indangagaciro mu mupira w’amaguru kimaze igihe kivugwaho ariko ntagikorwa kigaragara ngo kibonerwe umuti. Kiri mu bibazo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunze kugarukaho iyo avuga ku miterere n’imikorere ya ruhago yacu, agaragaza ko ari no mu bituma amakipe yacu atagera ku musaruro mwiza.
Umwe mu bakinnyi bo mu bihe byo hambere wamenyekanye cyane ku kazina ka Mana y’ibitego, nyakwigendera Maboneza Frederic, na we yigeze kubigarukaho mu kiganiro twagiranye ubwo nakoraga ‘documentaire’ ivuga ku mateka y’u Rwanda n’isano umupira w’amaguru ufitanye na yo.
Yagize ati “Abakinnyi b’ubu ni abahashyi, bakunda inyungu zabo bwite kurusha gukunda igihugu. Twe twakinaga duharanira ishema ry’igihugu n’abayobozi bacu.”
Aya magambo agaragaza uko abakinnyi bo hambere bumvaga inshingano zabo: Gukina umupira byajyanaga no guhagararira indangagaciro, umuryango n’igihugu.
Ibyo byagaragariraga no mu ndirimbo, ibisigo, imivugo, imihango, imigenzo n’ibimenyetso byarangaga amakipe ya kera. Ibyo byari bimwe mu byahuzaga abakinnyi n’abaturage kandi bigatuma amakipe agira umwimerere n’amateka yihariye.
Kubera umubano w’umuryango wanjye n’umupira w’amaguru, nagize amahirwe yo kuba hafi y’amakipe mato nka Bugesera Sport na Rwamagana Sport mu bwana bwanjye, bituma nsobanukirwa n’uwo muco nkiri muto.
Ibyo nibuka ni iby’igihe umubano w’ikipe n’abaturage yari ihagarariye wari ukomeye kandi ugaragara kurusha uko bimeze uyu munsi. Abaturage bumvaga ko ayo makipe ari ayabo.
Abakinnyi bo muri ako gace ni bo bayakinagamo, abayobozi n’abandi bantu bakomeye muri ako gace bakagira uruhare mu mibereho y’ikipe. Iyo sano ni yo yatumaga ikipe iba igice cy’ubuzima bw’aho yakomokaga bityo bigakomeza ikipe kurushaho.
Hari kandi Rayon Sports, umuryango nakuriyemo, nakiniye kandi nkomeje kwiyumvamo kugeza uyu munsi. Nayigezemo nkiri muto cyane, bityo ngira amahirwe adasanzwe yo kuyimenya nkiri umwana—ntari nk’umufana gusa, ahubwo ndi hafi y’umuryango wayo n’imibereho yawo ya buri munsi.
Ibyo byatumye menya amavu n’amavuko yayo, amateka yayo n’umwimerere wayo mu gihe yari igifite ya miterere ya club yubakiye ku bantu bayo- ibintu byahungabinyijwe mu myaka ishize ariko wa mwimerere ukanga kurimbuka.
Igihe nagerereye muri Rayon Sports, icyo gihe ntiyari ikipe y’abantu bake bayoboraga gusa; yari club ifite umuryango wayo, abafana bayo, amateka yayo n’umuco wayo bwite.
Kuba umwe mu bagize uwo muryango byajyanaga no kugira umubano n’abantu bayikundaga ndetse no kumva ko club ari igice cy’ubuzima bw’abayikikije. Uwo mwimerere ni wo watumaga Rayon Sports iba club mu buryo bwuzuye, aho kuba ikipe ijya mu kibuga gusa.
Iyo miterere n’imikorere by’umuryango wa Rayon Sports ni bimwe mu byatumye Abanyarwanda benshi bakomeza kuyikunda no kuyishyigikira, uko ibisekuru byagiye bisimburana, nubwo na yo yagiye ihura n’ibibazo byinshi bikomeye.
Umwihariko wa Rayon Sports ugaragarira mu itandukaniro riri hagati y’umwanya ifite mu mateka y’ibikombe n’umwanya ifite mu mitima y’Abanyarwanda. Iyo urebye amakipe yegukanye ibikombe byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports ntabwo iza mu makipe abiri cyangwa atatu ya mbere. Ariko iyo urebye umubare w’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports iza ku isonga!
Ibi bituma Rayon Sports iba urugero rukomeye rw’uko ubukomere bwa club bushobora gushingira ku mizi ifite mu bantu, ku mateka yayo no ku mubano w’igihe kirekire hagati yayo n’abafana bayo.
Urukundo abantu bakunda club imyaka n’imyaka ntiruterwa gusa n’intsinzi yo mu kibuga; ruturuka ku mubano club ifitanye n’abantu bayo. Club ihinduka igice cy’ubuzima bw’umuntu binyuze mu bwana bwe, umuryango, inshuti, aho yakuriye, aho yize n’ibindi bihe byasangiwe.
Ni yo mpamvu club nka Rayon Sports ifite umwanya wihariye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ndetse no mu buzima bw’Abanyarwanda muri rusange. Ku Banyarwanda benshi, kuba umufana wa Rayon Sports ni indangamimerere ihuza abantu mu buryo burenze umukino.
Ni yo mpamvu umuryango wa Rayon Sports utanga igisobanuro gifatika ku mvugo izwi cyane igira iti “More Than a Club” — “Irenze kuba ikipe y’umupira w’amaguru.”
Kuri club ifitanye umubano nk’uwo n’abafana bayo, ntabwo ari imvugo gusa; ni ukuri kugaragarira mu buzima bw’abayikunda.
Ibyo nibuka kuri Bugesera Sport na Rwamagana Sport, kimwe n’umubano Rayon Sports ifitanye n’abafana bayo, bitwereka ko umupira w’amaguru ushobora gushinga imizi mu bantu. Ariko kugira ngo dusobanukirwe impamvu uwo muco wagabanutse, tugomba no kureba amateka y’igihugu cyacu.
Imiterere n’imikorere y’umupira w’amaguru mu Rwanda byagiye bigirwaho ingaruka zikomeye n’amateka ya politiki y’igihugu, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umupira w’amaguru, kimwe n’ibindi bice by’ubuzima bw’Abanyarwanda, na wo wasegeshwe n’ayo mateka.
Amakipe menshi yarazimye cyangwa arahinduka mu buryo bukomeye. Abayobozi, abakinnyi, abatekinisiye n’abanyamakuru ba siporo barishwe, bahunga igihugu cyangwa baratatana. Ibyo byahungabanyije uruhererekane rw’amateka, ubumenyi, imigenzo n’ubunararibonye byagombaga guhererekanywa hagati y’ibisekuru.
Iyo abantu bazimiye, inzego bashinze cyangwa bari bafite uruhare mu kubaka na zo zishobora kuzimira; iyo inzego zizimiye, amateka n’imigenzo byazo na byo bishobora gutakara. Ibyo byagize ingaruka ku makipe, ku mikorere y’inzego no ku buryo ibisekuru bishya byamenyaga uko umupira w’amaguru wacu uteye.
Ibyo ariko ntibigomba kuba urwitazo rwo kwemera intege nke dufite uyu munsi. Ahubwo biduha impamvu ikomeye yo kongera kubaka amakipe nk’inzego nyazo no kurinda amateka, ubumenyi n’imigenzo by’inzego zikiriho.
Kandi iki ntabwo ari ikibazo cy’amakipe ku giti cyayo gusa. Ni ikibazo rusange cy’inzego zose z’umupira w’amaguru—ikibazo kimaze imyaka myinshi kigaragara mu ntege nke z’amakipe yacu no mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’igihugu ry’umupira w’amaguru.
Nubwo umupira wacu ushyirwamo umutungo utari muke n’inzego za Leta, ukagira ubufasha bukomeye bwa politiki ndetse ukaba ufitanye umubano ukomeye n’inzego mpuzamahanga z’umupira w’amaguru, kenshi twagiye tubona umusaruro muke mu kibuga n’iterambere ridashinga imizi mu buryo umupira wacu utegurwa kandi utezwa imbere.
Amwe mu makipe make yashoboye kubaka indangamimerere ishingiye aho aturuka no kugirana umubano nyawo n’abaturage bayo, yagiye agorwa no kubona ubufasha no gushyigikirwa bikwiye, haba ku bantu bafite ijambo mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ndetse no mu itangazamakuru rya siporo. Rimwe na rimwe, usanga ibyo bikorwa bititaweho bihagije kubera kutumva neza uko club yubakwa nk’inzego zifite imizi mu baturage.
Kenshi, ibiganiro byacu ku mupira w’amaguru byiganjemo amakimbirane, ubuzima bwite bw’abakinnyi, abantu ku giti cyabo, umupira w’i Burayi n’ibindi bitagira icyo bifasha mu iterambere rya ruhago yacu ku buryo bufatika. Nyamara, guteza imbere urubyiruko, kubaka umubano n’abaturage, gukomeza indangamimerere y’amakipe, gukorana n’amashuri no guteza imbere umupira wubakiye ku bakiri bato bigahabwa agaciro gake n’umwanya udahagije.
Ese hakorwa iki ngo ibintu bikorwe uko bikwiye?
Tugomba kongera guha agaciro kubaka umubano hagati y’amakipe n’abaturage ahagarariye.
Club yitiriwe akarere, umujyi cyangwa abaturage b’ahantu runaka—cyangwa ikaba ibona inkunga ya Leta—igomba kugira uruhare rugaragara muri ako gace kandi ikumva ko ifite inshingano ku baturage ihagarariye.
Igomba kubaka umubano uhamye n’amashuri, amarerero n’amakipe y’abato; gushyiraho inzira zisobanutse zituma impano zo muri ako gace zigera ku rwego rwo hejuru; kugirana umubano uhoraho n’abafana; no kugira uruhare mu buzima bw’abaturage no hanze y’imikino ubwayo.
Kugira ngo ibi bishoboke, inzego zacu z’umupira w’amaguru zigomba kubigiramo uruhare rufatika – iyi mikorere igomba kujya mu mabwiriza n’imirongo migari ya politike ya siporo y’igihugu.
Uburyo bwo gutanga impushya zo gukina no gusuzuma niba club yujuje ibisabwa ntibukwiye kugarukira ku bibuga, ingingo y’imari no kubahiriza ibisabwa mu micungire y’ikipe gusa. Ahubwo bukwiye no kureba umubano club ifitanye n’abaturage, ibyo ishora mu guteza imbere urubyiruko, uburyo itegurira abakinnyi bo muri ako gace guteza imbere impano zabo, uko yita ku bafana n’uruhare igira mu guteza imbere umupira w’amaguru aho ibarizwa.
Tugomba kandi gushishikariza amakipe kubungabunga umuco wayo wihariye. Indirimbo, inkuru, inyandiko, ibimenyetso, imigenzo n’imihango ntabwo ari ibisigisigi by’igihe cyahise; ni igice cy’umurage w’ikipe. Kuwusigasira ni no kubaka urwo ruhererekane rw’ibisekuru rutuma club ikomeza kugira amateka akomeye.
Uruhare rw’itangazamakuru muri uru rugendo na rwo ni ingenzi. Dukeneye inkuru nyinshi zivuga ku mateka y’amakipe yacu, abaturage bari inyuma yayo, abakinnyi yareze n’imigenzo yaranze ikipe kuva igihe yabereyeho —aho kwibanda gusa ku byavuye mu mikino yakinwe, amakimbirane no kuvuga ku buzima bw’abantu ku giti cyabo.
Kandi ikindi cy’ingenzi, tugomba guhindura uko twumva intsinzi icyo ari cyo mu mupira w’amaguru. Gutsindira ibikombe ni ingenzi. Kuba club ishobora kugira ubushobozi bw’imari ni ingenzi. Kuba ifite imiyoborere myiza kandi ikora kinyamwuga na byo ni ingenzi cyane. Ariko intsinzi ikwiye no gupimirwa ku rubyiruko club yafashije, abakinnyi yareze, amashuri n’abaturage yihuje nayo, abafana b’umwemerere yubakiyeho hamwe ndetse n’umurage isigira abazayikunda mugihe kiri imbere – ibi ni byo byubaka intsinzi irambye.
Ibi kandi ntabwo binyuranye no gushyigikira umupira w’amaguru wa kinyamwuga wo muri iki gihe tugezemo nk’uko bamwe usanga babyumva. Ahubwo ni uburyo bwo kuwubaka mu buryo burambye – ntabwo gushyira imbere inyungu z’amafaranga gusa ari byo bituma ikipe, club n’umupira w’amaguru muri rusange bitera imbere.
Tugomba kuvugurura no guteza imbere amakipe yacu tutayambuye ibintu bituma aba amakipe ajyanye n’ibihe bigezweho kandi agifite igisobanuro ku bantu kuko n’ahandi uzasanga amakipe menshi akomeye yubakiye kuri iyo miterere n’imikorere ibasha guhuza amateka n’ibigezweho.
Ikibazo dukwiye kwibaza ntabwo ari gusa ngo: “Twateza imbere dute amakipe yacu kugira ngo arusheho gutsinda imikino?” Ahubwo ikibazo nyacyo ni iki: “Twakora iki kugira ngo amakipe yacu abashe kuba clubs nyazo—clubs zihagarariye abaturage bazo, zubaha amateka yazo, zirera impano zazo kandi zikaba igicumbi cy’umuco Nyarwanda?”
Kuko kuva kera na kare, umupira w’amaguru ntabwo wari umukino w’iminota 90 gusa. Umupira w’amaguru mu Rwanda wahoze ari igikorwa kiranga ahantu, gihuza abantu, cyubaka umuryango kandi gifite inshingano zirenze kuba gusa umukino w’amakipe abiri ari mu kibuga. Uwo ni wo mupira tugomba guharanira kongera kubaka. Kuko nitubigeraho, tuzagira amahirwe menshi yo kugira amakipe atsinda mu kibuga, akanatsinda no hanze y’ikibuga.
Murangwa Eric Eugène ni umunyabigwi w’umupira w’amaguru wabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’. Uyu munsi ayobora Ishyirahamwe ry’abakiniye Ikipe y’Igihugu n’abakinnye mu Cyiciro cya Mbere [FAPA].
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!