IGIHE

Dutemberane ‘Kigali Universe’, inyubako igiye kuzura hejuru ya CHIC (Amafoto na Video)

0 4-04-2024 - saa 15:57, Byiringiro Osée Elvis

Niba ukunda kunyura mu Mujyi rwagati, birashoboka ko wabonye inyubako iri kubakwa ku gisenge cya CHIC izajya iberamo ibikorwa by’imyidagaduro.

Ni inyubako yitwa Kigali Universe iri ku gisenge hejuru. Izaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro, igizwe n’ibice bibiri birimo ibibuga n’amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.

Ubwo nasuraga iyi nzu, nanyuze muri ‘ascenseur’ ya CHIC, nzamuka muri etage ya gatatu, mbona kugera hejuru ku gisenge. Impamvu ni uko inzira yabugenewe izajya inyura mu kirere ikageza abantu kuri iyi nyubako mu buryo bworoshye itaratungana.

Ukinjira muri Kigali Universe, ubona ko imirimo yo kuyubaka irimbanyije ndetse imwe iri kugana ku musozo. Uwinjira, ahingukira ku kibuga cy’umupira w’amaguru (Mini-Football) kigizwe n’ubwatsi bw’ubukorano bugezweho n’aho abafana batari benshi bazajya bicara.

Ku ruhande rw’ikibuga hari aho abantu bazajya bafatira icyo kunywa no kurya ndetse n’amadaku azacururizwamo imyambaro itandukanye ya siporo ndetse n’ibindi byinshi.

Ku rundi ruhande hari ikibuga cya Basketball y’abakina ari batatu ndetse n’urwambariro ruzajya rwifashishwa n’abakinnyi.

Mu kindi gice, usangamo ahazajya hakinirwa imikino itandukanye yo mu nzu nka Tennis na Golf, Video Games, imikino y’imodoka n’indi itamenyerewe cyane mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iki gice kibanza kizatahwa ku mugaragaro mu ntangiro za Gicurasi 2024.

Igice cya kabiri kizatahwa muri Nyakanga, kigizwe n’inzu nini ikorerwamo siporo (Gym), gusiganwa ku magare hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Bike) n’ahazakinirwa Bowling. Muri rusange, iyi nyubako izuzura itwaye arenga miliyoni 1,5$, ni ukuvuga hafi miliyari 2 Frw.

Uretse gufasha abantu kwidagadura, muri iyi nyubako hazajya hategurwa amarushanwa atandukanye buri kwezi, agendanye n’imikino izajya ihakinirwa nk’uko Karomba Gaël [Coach Gaël ] uri kuyubakisha yabitangaje.

Ati “Hari abantu benshi bafite impano. Hano buri kwezi tuzajya twakira imikino y’iteramakofi n’imikino njyarugamba (UFC), rero abana bayikina ubu bazagaragara kuko babonye aho biyerekanira. Ntabwo ari igikorwa cy’umuntu umwe ahubwo ni icya bose.”

Ku marembo winjira ni uko hagaragara
Aho abantu bazajya bafatira icyo kunywa hamaze gutegurwa
Ahazashyirwa VIP ni uku hateye
Aha hazajya hakorera amaduka acuruza imyenda ya siporo
Ahazajya hafatirwa icyo kunywa harimbishijwe amafoto y'ibihangange mu mikino itandukanye
Ahazacongerwa ruhago
Abakina Basketball batekerejweho
Aho abafana ba ruhago bazajya bicara
Ikibuga cya Basketball kizajya gishobora kwakira abafana bake
Ikibuga cya Basketball y'abakina ari batatu
Ikibuga cy'umupira w'amaguru cyashyizwemo ubwatsi bw'ubukorano bugezweho
Uko abanyacyubahiro bazajya bareba umupira w'amaguru
Umukino wa Basketball yo ku muhanda uzaba uhari
Icyumba kizakinirwamo Video Games
Hazaba harimo n'imikino yo gutwara imodoka
Hazaba harimo imikino y'abana itandukanye
Hazaba harimo imikino itamenyerewe mu Rwanda
Harimo imikino myinshi itandukanye
Coach Gaël yavuze ko iyi nyubako izuzura itwaye asaga miliyari 2 Frw
Ahazakinirwa umukino w'ikimasa
Inzira yo mu kirere izajya ifasha abantu kugera muri Kigali Universe mu buryo bworoshye

Amafoto: Kwizera Remy Moïse

Video: Rwibutso Jean D’Amour

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 27-07-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza