IGIHE

Drissa Kouyaté yashinje Rayon Sports kutamuha agaciro

0 14-08-2026 - saa 13:55, Iradukunda Olivier

Umunyezamu Drissa Kouyaté wa Rayon Sports, yayishinje kutamuha agaciro ku meza y’ibiganiro, ari na cyo cyatumye yanga gukomeza kuganira na yo, ahagitamo kuyisohikamo.

Ni umutumwa yanyujije ku bamukurikira mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 13 Kanama 2026, nyuma y’igihe bivugwa ko uyu mukinnyi atifuza kuguma muri iyi kipe yamuzaniyeho undi munyezamu.

Uyu Munyezamu wo muri Mali, yagize ati “Iyo nta cyubahiro uhawe ku meza, va kuri ayo meza. Jya aho uhabwa agaciro.”

Kouyaté ni umwe mu bakinnyi batagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, ndetse bigera no mu nkiko kugeza ubwo iyi kipe ihanwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), nyamara yari akiri umukinnyi wayo.

Nubwo Gikundiro yatangaje ko ikibazo cy’uyu mukinnyi cyarangiye mu bwumvikane.

Aganira na Radio Rwanda, Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko ibiganiro n’uyu mukinnyi byarangiye ndetse batandukanye “ku bwumvikane bw’impande zombi.”

Drissa Kouyate yageze muri Rayon Sports muri 2025 ayisinyira imyaka ibiri, ubu akaba yari mu mwaka we wa nyuma.

Asize Rayon Sports iri kumwe n’umunyezamu mushya Dande Junior, na Mugisha Yves wa kabiri.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza