Umunya-Uganda, Denis Omedi, uheruka gutandukana na APR FC akerekeza muri Gor Mahia, ntabwo ari mu bakinnyi iyi kipe izifashisha mu mukino wa ½ cya CECAFA Kagame iri kubera i Kigali kuko yandikishijwe n’ikipe yo mu Rwanda.
Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, ni bwo Gor Mahia yo muri Kenya izakina na Al Hilal SC kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’ishiraniro uzasiga hamenyekanye ikipe izagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup.
Mu gihe iyi kipe yari muri iri rushanwa riyifasha kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27, yaguze abakinnyi bashya barimo na Denis Omedi wari umaze umwaka umwe n’igice muri APR FC.
Umutoza wa Gor Mahia, Charles Akonnor, yavuze ko nubwo Omedi yagiye muri Gor Mahia, yari yarandikishijwe na APR FC ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha muri iri rushanwa.
Gusa APR FC ntabwo yigeze yifashisha Omedi w’imyaka 32 muri iyi mikino yasezerewemo mu matsinda.
Iyi kipe izifashisha abakinnyi bayo n’ubundi yari isanzwe iri gukoresha muri iri rushanwa yanyagiyemo APR FC ibitegego 5-0. Abo barimo Lesley Otieno Owino, Felix Oluoch, Hansel Ochieng Madegwa, Paul Okoth Odhiambo, David Okoth Odhiambo na Ebenezer Assifuah.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!