Rutahizamu wa Al Nassr n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, n’umugore we, Georgina Rodríguez, baciye amarenga yo kuba bagiye gusezerana mu mpera z’iki cyumweru.
Nyuma y’imyaka 10 bombi babana, ni bwo Cristiano Ronaldo yambitse impeta umukunzi we, Georgina Rodríguez, amusaba kumubera umugore ndetse nyuma y’igihe gito bombi batangira guca amarenga yo gukora ubukwe vuba.
Uyu mukinnyi yatangiye kujya agaragara yambaye impeta ya Zahabu ihuye n’iyo yambitse umugore we, ndetse mbere y’uko yitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, yavuze ko azakivamo ahita asezerana na Georgina.
Aba bombi bongeye kuvugisha benshi muri iki cyumweru ubwo bagaragaraga muri Portugal bambaye za mpeta, ndetse Georgina yifashisha imbuga nkoranyambaga ze arazerekana.
Ikinyamakuru Daily Mail, cyavuze ko bombi bateganya gukora ubukwe muri izi mpera z’icyumweru, bikavugwa ko ari ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, bukazabera mu Mujyi wa Sintra muri Portugal mu nyubako ya Quinta da Regaleira.
Ronaldo w’imyaka 41 yavuze kenshi ko atatinze gusezerana na Georgina, kuko igihe cya nyacyo cyari kitaragera.
Ronaldo na Georgina bahuriye mu Mujyi wa Madrid muri Espagne ubwo uyu mugore yakoraga mu iduka ricuruza imyenda rya Gucci, kuva ubwo batangira kugirana umubano wihariye.
Mu 2017, Rodriguez yabyaranye na Cristiano umwana wa mbere, mu 2022 babyarana undi umwe, biyongera ku bandi batatu uyu mugabo yari asanganywe baba batanu.
Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ari mu bakinnyi b’ibihe byose kuko yatwaye ibikombe byinshi mu byo yakiniye, bikiyongera kuri Ballon d’Or eshanu zimugira uwa kabiri wabikoze mu mateka nyuma ya Lionel Messi ufite umunani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!