Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Amajyepfo, iyo Hagati no mu Birwa bya Caraïbes (CONCACAF), yitandukanyije n’umushinga wa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wa ’FIFA Forward Enterprise’ urimo kwegurira Igikombe cy’Isi abikorera.
Mu ijoro rya tariki ya 31 Nyakanga 2026, ni bwo iyi mpuzamashyirahamwe yashyize hanze itangazo rigaragaza ibyavuye mu nama yitabiriwe n’abanyamuryango bayo 41.
CONCACAF yavuze ko yo n’abanyamuryango bayo 41, bashyize hamwe ku bw’urukundo rw’umukino, aho umupira w’amaguru uza imbere y’ibindi bintu byose.
Ivuga ko bigendanye n’imitekerereze y’ibyo bubatse mu myaka 10 ishize, umuryango ufite imiyoborere inyuze mu mucyo n’uburyo buhoraho bwo kurinda umupira w’amaguru.
Iri shyirahamwe rinagaragaza ko rizi amateka y’uko bigenda iyo FIFA n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru biteshutse ku ntego zo kurinda umupira w’amaguru.
Ati “Uyu munsi CONCACAF yakoze inama ihuriwemo na Perezida wayo, abanyamuryango bayo n’abagize komisiyo zayo, kugira ngo baganire ku gitekerezo cy’umushinga wa ’FIFA Forward Enterprise’ watangajwe na Perezida wa FIFA no kugurisha abikorera inyungu z’Igikombe cy’Isi.”
“Mu nama, twasanze nta gushishoza kwabayeho mu mu gutekereza uwo mushinga, cyangwa se kuwemeza bigizwemo uruhare n’inzego bireba z’umupira w’amaguru. Twagize impungenge ku guha abikorera Igikombe cy’Isi, kugira ngo haboneke amafaranga yo gushyira muri gahunda za FIFA Forward.”
CONCACAF yanzuye iti "Kubera iyo mpamvu, CONCACAF yanze iki gitekerezo, ahubwo abayirimo bari no muri komisiyo za FIFA, bakwiriye kuyifasha gutekereza ku yindi mishinga yafasha FIFA kubona inkunga ijya muri FIFA Forward, ariko umupira w’amaguru ukagumana umuryango mugari w’umupira w’amaguru.”
Iri tangazo ryakurikiye iry’amashyirahamwe manyamuryango y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA), yatoye umwanzuro wo kwamagana FIFA no kutitabira Igikombe cy’Isi mu gihe FIFA yakomeza umugambi wo kugurisha abikorera amarushanwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!